Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, batangaje ko bahagaritse ku mugaragaro imikoranire bari bamaze igihe bafitanye na MIE Empire y’umunyamakuru Irené Murindahabi.
Aba baramyi mu itangazo bashyize ahagaragara, bavuze ko iki cyemezo bagifashe nyuma yo kugitekerezaho no kugisesengura igihe kirekire, bagamije gukomeza urugendo rwabo rw’umuziki mu buryo bwigenga.
Bagize bati: “Nyuma yo gutekereza cyane no gusuzuma ibintu mu buryo bwitondewe, twe Vestine na Dorcas twafashe icyemezo cyo guhagarika ku mugaragaro ubufatanye bwacu na MIE, guhera aka kanya.”
N’ubwo batandukanye n’iyi sosiyete yabafashaga mu bikorwa by’umuziki, Vestine na Dorcas bashimangiye ko bayifitiye ishimwe rikomeye kubera uruhare yagize mu iterambere ryabo.
Bavuze ko MIE yababereye umugisha kuva batangira umuziki, ikabizera, ikabashoramo imari ndetse ikanabayobora mu bihe bitandukanye by’urugendo rwabo.
Bati: “MIE yatubereye nk’umubyeyi mu rugendo rwacu, iratwigisha, iraturinda kandi idufasha kuba abahanzi n’abantu turi bo uyu munsi. Tuzahora tuyishimira urukundo, ubufasha n’amahirwe yaduhaye.”
Aba bahanzikazi bavuze ko batigeze bafata iki cyemezo mu buryo bwihuse, ahubwo ko bishimira byinshi bagezeho bafatanyije na MIE ndetse n’ibihe byiza bagiranye.
Icyakora, bavuga ko igihe kigeze ngo bakomeze gukora bonyine, mu rwego rwo kubaka ejo hazaza bahuje n’icyerekezo n’indangagaciro zabo.
Vestine na Dorcas banifurije ubuyobozi n’abakozi ba MIE gukomeza gutsinda mu bikorwa byabo byose biri imbere.
Ku bafana babo, aba bahanzikazi bavuze ko gutandukana na MIE atari iherezo ry’urugendo rwabo, ahubwo ko ari intangiriro y’ipaji gishya.
Bati: “Ibi si iherezo, ahubwo ni intangiriro y’urundi rugendo rushya. Dushimishijwe n’ibiri imbere kandi dutegerezanyije amatsiko kubisangiza abakunzi bacu.”


