Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko watangiye guha abasirikare bawo umushahara wa buri kwezi, mu gikorwa ugaragaza nk’intambwe nshya mu kubaka no gutunganya inzego zawo za gisirikare n’ubuyobozi mu bice ugenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru yatangajwe n’abegereye uyu mutwe avuga ko abarwanyi bato ba AFC/M23 batangiye guhabwa nibura $ 100 (Frw 146,000) ku kwezi, mu gihe abafite amapeti n’inshingano zisumbuyeho bo bahabwa amafaranga arenze ayo.
Iyi gahunda yemejwe kandi na Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, wavuze ko uwo mutwe ugeze mu cyiciro gikomeye cyo kwita ku basirikare bawo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Mbonimpa yagize ati: “Ni icyiciro gikomeye mu kwita ku basirikare bacu b’intwari. Ubuvuzi ndetse n’ifunguro rya buri munsi birahari. Ku bijyanye no kubaha ibikoresho bya gisirikare n’imyambaro, Umuryango wacu ubikora neza kandi ku buryo buhoraho.”
Amwe mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abarwanyi ba AFC/M23 basabwe n’ibyishimo nyuma yo guhabwa amafaranga bifotozanyaga.
Bamwe mu barwanyi bavuga ko gutangira guhembwa ari ikimenyetso cyo guha agaciro ubwitange bagaragaje kuva binjiye muri uwo mutwe.
Umwe mu barwanyi wahoze ari impunzi mbere yo kwinjira muri AFC/M23 mu 2022, yavuze ko amafaranga batangiye guhabwa ari uburyo bwo kubatera imbaraga zo gukomeza urugamba bavuga ko rugamije gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.
Ati: “Impamvu ya mbere yaduteye kujya muri uru rugamba ni ibyo ababyeyi bacu banyuzemo ndetse n’ibyo natwe dukomeje guhura na byo muri RDC bitewe n’ubwoko bwacu cyangwa uko dusa. Aya mafaranga ni inkunga idutera imbaraga zo gukomeza kwitanga kugira ngo ibibazomuzi by’iyi ntambara bikemuke, kandi abanye-Congo bose babashe kubaho mu cyubahiro, uburinganire no kutavangurwa.”
Abasesenguzi bavuga ko ubushobozi bwo guhemba abarwanyi ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko umutwe witwaje intwaro ugenda ugira imikorere ihamye kandi yubakiye ku nzego zigenzura ibikorwa byawo.
Umushakashatsi wigenga ku makimbirane yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Eliezaire Ushindi, yavuze ko iki cyemezo kirenze gutanga umushahara gusa, ahubwo kikaba kigaragaza ko AFC/M23 ikomeje gushimangira ubushobozi bwayo bwo kwigenga.
Ati: “Uko umutwe witwaje intwaro ugenda wubaka inzego zawo z’ubuyobozi, iz’imari n’iza gisirikare zigenga, ni ko kurandurwa kwawo hakoreshejwe igisubizo cya gisirikare gusa birushaho kugorana. Ibi bishimangira ibitekerezo by’abasaba igisubizo cya politiki cyakemura ibibazo by’ishingiro by’amakimbirane, ariko hakanabungabungwa ubusugire bwa Leta ya Congo.”
Yakomeje avuga ko gutangira guhemba abarwanyi ba AFC/M23 bishimangira ubumwe bw’imbere mu mutwe, bikanoza imiyoborere yawo ndetse bigatanga ubutumwa bwa politiki ku bawurwanya no ku bawushyigikiye.


