Ibi abaturage b’Umurenge wa Rwaza babisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, ku gicamunsi cyo kuwa kabiri, itariki ya 6 Ugushyingo 2018, ubwo yabasuraga akanifatanya na bo mu Nteko y’Abaturage.
Mu ijambo rye, nyuma yo kugeza kuri abo baturage intashyo ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubashimira urukundo bamugaragarije bamusaba ko yakomeza kubarangaza imbere mu iterambere ry’Igihugu, Guverineri Gatabazi yasabye abo baturage kugira uruhare rugaragara mu gutuma gahunda Umukuru w’Igihugu abafitiye muri iyi manda y’imyaka irindwi ishoboka.
Yagize ati, “Perezida wa Repubulika arabashimira ikizere mwamugiriye mukamutorera kubayobora muri iyi manda ya gatatu. Turabasaba rero kumufasha gusohoza inshingano zikomeye afite zo kubateza imbere, mwitabira gukora cyane mukagira uruhare muri iryo terambere ”.
Guverineri Gatabazi yakomeje abagaragariza ko iryo terambere ritashoboka mu gihe mu miryango imwe n’imwe hakirangwamo amakimbirane, ahanini ashingiye ku mitungo, cyane cyane k’ubutaka.
Yaboneyeho gusaba abaturage b’Umurenge wa Rwaza guhagurukira icya rimwe bakarandura burundu amakimbirane yo mu miryango, bityo bakabana mu mahoro, bakubaka umuryango uhamye, urangwa n’ubufatanye bw’abawugize bose, umugabo, umugore n’abana.
Yabishimangiye agira ati, “ Ndashaka ko twongera gusubira ku isoko, tukubaka umuryango ushyize hamwe, ku buryo k’umunsi w’Umuganura wa buri mwaka, duhereye umwaka utaha wa 2019, abagize umuryango mugari bazajya bateranira hamwe bagasangira umuganura, ibyo bigafasha ko n’ababa bafitanye ibibazo hagati yabo, bongera kwicarana, bakabicoca”.
Mu zindi mpanuro Guverineri Gatabazi yahaye aba baturage, harimo kubakangurira kugira isuku no kuyitoza abana bato, kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no kurinda ibimaze kugerwaho, bitabira cyane cyane gukora irondo uko bikwiye.
Abayobozi b’inzego z’Ibanze na bo basabwe kuba hafi y’abaturage no kubafasha muri gahunda zitandukanye ndetse no kubakemurira ibibazo, cyane cyane birinda ko hari umuturage warengana mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Muri iyi Nteko y’Abaturage kandi abayitabiriye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo ku babifite. Ibibazo abenshi muri aba baturage babajije ni ibijyanye n’ingurane ku bikorwa byabo byangijwe ahakozwe ibikorwaremezo by’amashanyarazi, batarahabwa. Abayobozi bakaba bijeje abaturage ko ibi bibazo bisanzwe bizwi kandi birimo gukurikiranwa mu nzego zibishinzwe.


