Yeguye nyuma y’ibyumweru hafi 3 atowe muri njyanama y’akarere

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi 18 Mwiseneza Fidele atorewe kujya muri Njyanama y’umurenge wa Gihango akarere ka Rutsiro ,yasezeye kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro kuko adashaka kubangikanya imirimo y’ubujyanama no gukorera akarere.
Ubusanzwe,Mwiseneza yari umukozi w’akarere ushinzwe kwihutisha iterambere yarahiriye kuba Umujyanama mu Nama Njyana y’Akarere ka Rutsiro ku wa 26 Gashyantare 2016, ku wa 15 Werurwe 2016 yandika asaba kwegura avuga ko bitewe n’imirimo akora atashobokera kubangikanya n’ubujyanama.
Kigali Today dukesha aya makuru yifuje kumenya niba Mwiseneza yariyamamaje atazi ko kubangikanya iyo mirimo yombi bitemewe ariko ku murongo wa terefoni igendanwa Ntiyabasha kuboneka.
Ibaruwa
Mu Nama Njyanama yateranye ku wa 18 Werurwe 2016 abajyanama bose bemeye ubusabe bw’uyu wari umujyanama ndetse banatangaza ko kwegura kwe bitazabahungabanya ahubwo ko bazakomeza gukora ibyo bemereye abaturage babatoye nk’uko Gakuru Innocent, Umujyanama uhagarariye Umurenge wa Boneza abivuga.
Ati”Nk’uko na we yanditse abivuga ko atabangikanya imirimo afite n’ubujyanama, twabitoreye nta kibazo mbibonamo rwose abasigaye tuzakomeza n’uzamusimbura na we azaza azi inshingano z’umujyanama.”
Mugisha Josue, Umujyanama mu Murenge wa Musasa, na we ati “Kwegura kwe ni ubushake bwe niba yabonye imirimo akora n’ubujyanama bizamuvuna agahitamo gusezera, ndumva ntacyo biduhungabanyijeho kuko bitazatubuza gukora inshingano zacu twiyemeje.”
Mu bajyanama 26 bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro hasigaye25 ngo bakaba bagomba kuzashaka uzasimbura uwasezeye mu gihe kitarenze amezi 3 nk’uko amategeko abiteganya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *