Meddy yahishuye icyatumye akorana na Diamond akareka Ali Kiba

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy  atangaza ko yumvise  yahita akorana  hafi n’umuyobozi wa Wasafi, Diamond  Platnumz kuko ngo nta buryo bwo gutumanaho na Ali Kiba yari afite.

Uyu muhanzi ari mu gihugu cya Tanzaniya bakunda kwita ‘Bongo land’ mu rwego rwo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bakomeye bo muri iki gihugu.

Mu kiganiro na Bongo 5, Meddy yatangaje ko bitamworoheye guhita akorana na Ali Kiba kuko ngo nta nimero ye cyangwa iy’abamuhagarariye yagiraga gusa akavuga ko bombi baziranye mu ruhando rwa muzika.

 

Ati” Ahh urabizi, nta nimero ye ngira (Ali Kiba). Yewe habe n’iy’abantu be ba hafi cyangwa iya manajimenti ye (management). Ubusanzwe turaziranye, azi umuziki wanjye nanjye uwe ndawuzi, na we aziko mukunda.”

Meddy yakomeje asobanura ko kuri Diamond bitandukanye kuko we yigeze no kugera aho aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Dallas.

Ati” Uziko Diamond yigeze gukorera igitaramo i Dallas, icyo gihe twarabonanye. Bose ndabakunda kandi bose bazi ibyo bakora.”

Uyu muhanzi kandi ko umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba urimo kugenda utera imbere buhoro buhoro bityo bigatanga icyizere ko mu myaka mike iri imbere uzaba ugeze ku rwego rwa Nijeriya bitewe n’uko n’ibihugu bigenda bitera imbere.

Meddy yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *