France: Nicolas Sarkozy ari mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

Nicolas Sarkozy wahoze ari perezida w’u Bufaransa ndetse akaba anateganya kugaruka muri Champs Elysees, kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe aragezwa mu rukiko rusesa imanza aho akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na ruswa no gukoresha umwanya yari afite mu nyungu ze. Ibyavugiwe kuri telephone na Sarkozy akaba ari byo byamutamaje bigatuma atangira gukurikiranwa.

_73443242_021439894

Biravugwa ko Sarkozy icyo gihe yakoreshaga numero y’ibanga yari ibaruye ku izina ry’iritirano rya Paul Bismuth nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Intandaro y’ibyaha Sarkozy akurikiranweho ni ugukekwaho kuba ibikorwa byo kwiyamamaza bye mu 2007 byaratewe inkunga n’uwahoze ari perezida wa Libya, Kadhafi. Bivugwa ko abacamanza bumvirije Sarkozy ndetse n’umwunganizi we mu mategeko, Thierry Herzog, bakaza kuvumbura ko aba bagabo bombi bakoreshaga umurongo wa telephone utazwi, basanga numero yakoreshwaga yari ibaruye kuri Paul Bismuth nawe batangira kuwumviriza.

1166
Ubwo Sarkozy aheruka kuza mu rukiko muri Gashyantare

Mu kumviriza uyu murongo, byagaragaye ko uwahoze ari perezida w’u Bufaransa yashatse kuri Gilbert Azibert, wari ukuriye urukiko rusesa imanza, amakuru ku byafashwe kuri gahunda ze nka perezida ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Sarkozy akaba yaremereye Gilbert ko namuha ayo makuru azahabwa umwanya mwiza i Monaco.

Nubwo ntacyo Sarkozy yabonye, ibi ngo birahagije kumushinja gukoresha umwanya yari afite mu nyungu ze, ndetse urukiko rusesa imanza rwaba rwemeje ko kumviriza ibiganiro bye byemejwe n’amategeko akaba ashobora kwisanga mu rubanza rukomeye mu gihe habura hafi umwaka umwe amatora ya perezida mu Bufaransa akaba.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *