Diamond yatangaje amafaranga adashobora kujya munsi ku wifuza kumutumira mu gitaramo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania atangaza ko adashobora kujya munsi y’amadolari ibihumbi 70 by’amadolari ya Amerika mu gihe hari uwamutumiye kuririmba mu gitaramo.

Uyu muhanzi umaze kwandika izina haba muri Afurika ndetse no ku yindi migabane, avuga ko mu gihe hari uwifuje ko aririmba mu gitaramo cye, adashobora kumuca amadolari ari munsi y’ibihumbi 70.

Yagize ati “ Ibiciro byanjye ntibishobora kujya munsi ya US $ 70,000 (asaga miliyoni 60 z’amanyarwanda)”.

Yakomeje avuga ko mu gihe ari igitaramo cyabereye muri Tanzania nabwo adashobora kujya munsi ya 48,090,000 z’amashilingi ya Tanzania [agera kuri US $ 21159) ubwo ni asaga miliyoni 18 z’amanyarwanda.

Diamond ni umuhanzi umaze kwagura impano ye kugera aho irenga imbibi za Tanzania, yakoranye indirimbo n’ibyamamare bikomeye muri Muzika ku mugabane wa Afurika nka Davido n’ itsinda rya P-Square (Nigeria), … ku mugabe wa Amerika, uyu muhanzi amaze gukorana na Ne-yo, Rick Ross,…

Naseeb Abdul Juma, yamenyekanye ku izina rya Diamond Platnumz muri muzika, ni umugabo w’imyaka 29 y’amavuko, akaba afite abana batatu yabyaranye n’abagore babiri batandukanye, babiri yabyarenye n’umuherwe Zari Hassan ndetse n’undi umwe yabyaranye n’umunyamideli wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto.

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *