Abashyigikiye Jean Pierre Bemba ntibanyuzwe n’ibyaha yahamijwe

Sangiza iyi nkuru

Jean-Pierre Bemba wari umukuru w’umutwe wa MLC ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere yahamijwe n’urukiko Mpanabyaha rwa La Haye (CPI) ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ku rundi ruhande abamushyigikiye bavuze ko yarenganyijwe
Umukuru w’umutwe ugamije kubohoza Congo (MLC) yahamijwe na CPI kuba yari akuriye ubwicanyi, ubusahuzi no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Ibi byaha byose bikaba byarakozwe n’abasirikare bari bagize uyu mutwe hagati y’umwaka wa 2002 na 2003 ubwo bari mu Centrefrique baje gufasha Perezida Ange Felix Patasse wari uhanganye n’abatavuga rumwe nawe.
Mu isomwa ry’urubanza ryamaze isaha imwe n’iminota 15, Jean Pierre Bemba yari yipfumbase mu gahinda kenshi atanyeganyega. Gusa yageze aho aramwenyura nyuma y’aho yari amaze gusomerwa ibyaha bitanu yashinjwe ko yakoze birimo ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Nyuma yo gusomerwa ibi byaha yahise asohoka arinzwe bikomeye.
Peter Haynes umwe mu bavoka be yagize ati « Yacitse intege kuko yumva ko ntacyo umutima we umushinja. Ariko nyine yabonye isomo. Azi neza ko ari igihe cy’ubuzima bwe n’isomo umuryango we ugiye guhura naryo. Ubucuruzi bwe n’ubuzima bwe bwa Politiki byari mu mazi abira ubwo yari afunzwe. Yategereje imyaka 8 yose kugira asomerwe uru rubanza ashobora kandi kongera gutegereza indi 2 cyangwa itatu kugira ngo ubuzima bwe buhinduke. »
Bizasaba umwaka n’igice kugira ngo urukiko rufate icyemezo ntakuka ku byaha byahamijwe Jean Pierre Bemba. Gusa nibwo bwa mbere CPI ihamije ibyaha byakozwe n’ingabo bigahamywa uwari umukuru w’ingabo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere .

Bemba
Jean Pierre Bemba imbere ku munsi w’ejo ubwo yari gusomerwa na CPI

Umushinjacyaha mukuru muri CPI Fatou Bensouda, mu ijambo rye rikakaye ryibanze mu guha ubutumwa abakuriye ingabo ku isi hose, yababwiye ko ubu noneho bakwiye kumenya ko bahanwa niba batabwiye abasirikare bayoboye kwirinda ibyaha bari mu kazi.
Ati « Bamenye ko bazabazwa ibyo ingabo bayoboye zikora kabone niyo zaba ziri mu mahanga. Bibuke kandi ko ibyaha byo gufata ku ngufu bikozwe n’ingabo bikurikiranwa n’ubutabera nk’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu »
Abashyigikiye Jean Pierre Bemba bo ntibishimiye icyemezo cya CPI bavuga ko yahohotewe.
Umwe mu baganiriye na Radio RFI yagize ati « Bemba nta cyaha yakoze ntiyari azi ibibera mu gihugu cya Centrefrique mu gihe we yari muri Kongo. Twari tumekeneye nk’umukandida mu matora azaba mu 2016.
Mu mezi atanu ingabo ze zamaze muri Centrefrique hagati ya 2002 na 2003, izi ngabo zakoze ibyaha bitandukanye birimo ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu,no gusahura.
Icyo gihe Jean Pierre Bemba yari muri RD Congo. Gusa urukiko ruca urubanza rwavuze ko yakurikiranaga ibyakorwaga muri Centrefrique abimenyeshejwe n’abayobozi b’ingabo bariyo.
Ngo yabwiwe ibijyanye n’ibyaha byakorwaga n’ingabo ze ariko ntiyabihagaritse cyangwa ngo ahane ababigizemo uruhare.
Jean Pierre Bemba akaba yahawe iminsi 30 yo kujuririra iyi myanzuro y’urukiko n’ubwo urukiko rutatangaje igihano imukatiye.
Gusa urubanza rwe ntirurarangira kuko nyuma y’uru arongera gukuriranwaho ibyaha byo gushaka guha ruswa abatangabuhamya abgera kuri 14 nk’uko byemejwe na Me Kilolo umwe mu bamwunganira mu mategeko. Uru rubanza rushya rukazatangira kuburanishwa mu kwezi kwa 9 uyu mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *