Buri gihugu usanga gifite umutwe wa gisirikare kabuhariwe umwe cyangwa urenze umwe, ahanini ugasanga ushinzwe kwitabazwa aho rukomeye, muri operasiyo zikomeye kandi mu buryo bwihuse, ugasanga ari iyo kuburizamo ibikorwa by’iterabwoba no kubohoza abashimuswe cyangwa guhangana n’abigometse,…
6 . SSG, Pakistan

SSG (Special Services Group) ni umutwe kabuhariwe wa gisirikare ubarizwa mu gisirikare cya Pakistan, uyu mutwe urakomeye ku buryo ujya kugwa mu ntege uwa USA n’ Ubwongereza (SSA). Uyu mutwe washinzwe mu 1956 witwa “Black Storks”.
Uyu mutwe uza mu ikomeye ku isi, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yigeze kuwuvugaho, avuga ko ari umutwe ukomeye ku isi nawe ubwe ahamya ko ubaye umwe mu igize igisirikare cye cyakomera kurenga urwego kiriho.
Putin yatangaje ko akunda SSG, ko ari umutwe wa gisirikare ukorana umurava n’imbaraga muri misiyo uba wahawe (courage and bravery).
5.JW GROM, Poland

JW GROM (Jednostka Wojskowa GROM) ni umutwe wa gisirikare wo muri Poland, ukaba waratangiye gukora ku wa 13 Nyakanga 1990, ushingwa ari uwo guhanga n’ibikorwa by’iterabwoba.
4. GSG 9, Germany

Uyu mutwe wa gisirikare w’Ubudage washinzwe mu 1973 ari uwo guhangana n’ibyihebe ndetse no kwitabazwa muri operasiyo zihariye, washinzwe nyuma y’ubwo abakinnyi 11 bo muri Israel bashimutirwaga mu mikino olympic yaberaga mu Budage i Munich.
Icyo gihe kubabohoza hitabajwe abasirikare 9 barangiza misiyo neza bahanganye n’ibyihebe, kuva ubwo uyu mutwe washingwaga kugera muri mwaka wa 2003 wahawe misiyo zisaga 15000.
3.Delta Force, United States

Delta Force ni umutwe kabuhariwe wa gisirikare wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, washinzwe mu 1997 nyuma y’igihe kirekire bivugwa ko Amerika yinjiriwe n’ibyihebe, uyu mutwe ukaba ari umwe mu mitwe ya USA ikoreshwa mu ibanga muri misiyo zo kwivuna ibyihebe, mu bikorwa by’ubutabazi byihuse ndetse no muri gahunda z’igihugu z’ubutasi.
2.Navy SEALs, United States

Uyu mutwe nawo ni uwa Leta zunze ubumwe za Amerika, ukaba ari umutwe wa gisirikare kabuhariwe wanarwanye mu ntambara ya 2 y’isi yarangiye mu mwaka w’1945.
Uyu mutwe wa gisirikare ukaba ukorana n’ikigo cy’ubutasi CIA cya USA, wakoreshejwe cyane mu ntambara yo muri Vietnam, Irak, Afghanistan,…
Kugeza n’ubu uyu mutwe wa gisirikare uracyariho, ukaba ariwo wakoreshejwe mu bikorwa byo guhiga no kwica Osama Bin Laden muri Pakistan.
1.SAS, United Kingdom

SAS (Special Air Service) ni umutwe kabuhariwe ubarizwa mu gisirikare cy’Abongereza, uyu mutwe washinzwe mu 1942 ubwo ubwongereza bwari buhanganye n’ibindi bihugu bitandukanye mu ntambara ya 2 y’isi.
Mu mwaka w’1947 nibwo izi ngabo zafashwe nk’ingabo zihoraho z’Ubwongereza ndetse zinashyirwa muri batayo ya 21 mu ngabo z’igihugu (the 21st Battalion), zikaba zishinzwe guhangana n’ibikorwa by’ubwihebe ndetse no gukoreshwa muri operasiyo z’ubutabazi n’izindi z’igihe gito.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


