Minisitiri Ecweru yageraranyije u Rwanda n’igikombe cy’igikoma mu gusobanura ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Minisitiri ufite Ibiza n’impunzi mu nshingano ze, Musa Francis Ecweru atangaza ko impunzi z’Abanyarwanda zidakwiye gutinya gutaha kuko hari amahoro ariko akavuga ko u Rwanda rwaba rumeze nk’bindi bihugu byinshi byo muri Afurika bimeze nk’igikombe cy’igikoma aho hejuru kiba gihoze ariko kigashyuha uko umuntu agana hasi.

Ibi uyu umunyapoliriki yabitangarije mu nama n’abagize inteko ishinga amategeko ya EAC (EALA)  Kampala. Ni nyuma yaho Minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze muri Uganda muri iki gihe , Hillary Onek atangaje ko bateganya  guhagarika sitatu (status) y’impunzi ku Banyarwanda ibihumbi baba muri iki gihugu.

Umunyapolitiki Ecweru  Musa avuga ko Aba banyarwanda ntaho bahuriye n’ibyaha bya jenoside bityo ko nta kibazo gihari baramutse bagizwe Abanyayuganda burundu.

Yagize ati”  Aba Banyarwanda bari muri Uganda uyu munsi ntaho bahuriye na jenoside. Aba baje RPF ikimara gufata ubutegetsi. Si impunzi  kubera jenoside (…)Mu  Rwanda hari amahoro n’umutekano nyuma y’imyaka 20. Nanone ibihugu byinshi byo muri Afurika bimeze nk’igikombe cy’igikoma aho hejuru kiba gihoze ariko kigashyuha uko umuntu agana hasi yacyo.”

Ni nyuma yaho uhagarariye Uganda muri EALA  nk’uko Spyreports ibitangaza yagize ati “ Abantu baje nk’impunzi byarangiye babaye Abanyayuganda. Bafite n’indangamuntu. Bizatwara igihe kingana iki kugira ngo aba bantu bagirwe Abanyayuganda?.”

Musa Ecweru akeka  ko izi mpunzi z’Abanyarwanda zanga gusubira mu Rwanda bitewe no gutinya ko zagezwa imbere y’ubutabera zishinjwa ibyaha bya jenoside.

Uyu yemeza ko nta yindi mpamvu ihari mu gihe mu Rwanda hari amahoro n’umutekano gusa akavuga ko ibihugu byinshi byo muri Afurika bimeze nk’igikombe cy’igikoma aho hejuru kiba gihoze ariko kigashyuha uko umuntu agana hasi yacyo.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Mu 2009, u Rwanda na Uganda byemeranyije ko impunzi z’Abanyarwanda  zitemerewe kurenza tariki ya 31  Ukwakira zitarataha ku bushake, bamwe muri izi mpunzi banze gutaha bavuga ko bashobora kugezwa mu nkiko.

Kugeza ubu, abatashye ku bushake ni 4,000 mu gihe abasaba ibihumbi 14,000 bavuze ko  badashobora gukandagiza karenge kabo mu Rwanda.

 

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *