Bamwe mu baturage mu batuye Akarere ka Kamonyi baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imirambo itoragurwa muri bimwe mu bice by’Akarere kuko batazi iyo ituruka, bakifuza ko ubuyobozi bwabaha amakuru arambuye kuri icyo kibazo, cyane ko iyo barebye basanga ari ihajugunywa batazi iyo iturutse, kuko usanga atari Abanyakamonyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko iki kibazo bakizi ariko icyo basaba abaturage ari ukwicungira umutekano, urwego rw’ubugenzacyaha RIB buvuga ko bukirimo gukora iperereza kuri iki kibazo nabo kuko bataramenya inkomoko y’iyi mirambo.
Akarere ka Kamonyi mu bice bitandukanye by’Imirenge nka Runda, Rugalika na Rukoma hakunze kugaragara imirambo mu buryo butandukanye. Akenshi iyi mirambo bisobanurwa ko ari abantu bayihajugunya bayikuye ahandi dore ko akenshi itoragurwa ku mihanda no mu mashyamba. Mu mezi 7 hamaze kuboneka imirambo 7 kandi yose abaturage bavuga ko batazi iyo ituruka.
Babwiye Radio na TV 10 dukesha iyi nkuru ko iyi mirambo ihatabwa ibabangamiye cyane kuko aba bahatabwa bapfuye baba batanahavuka cyangwa bahatuye, bakifuza ko inzego zitandukanye zabaha amakuru kuri iyi mirambo ndetse ngo hakanakazwa umutekano kugirango bicike.
Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi Alice Kayitesi yavuzeko ko iki kibazo bakizi ndetse nawe yemejeko batazi banyiri imirambo gusa inzego z’iperereza ziracyarikomeje ariko asaba abaturage kwicungira umutekano ngo nabahabazana bahanwe.
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Mbabazi Modeste, yavuze ko imwe mu mirambo yabonetse muri Kamonyi mu matariki atandukanye nka tariki ya 25 Ukwakira habonetse iya bagabo babiri muri Rukoma batazwi, tariki 11 Nzeli 2018 haboneste umurambo umwe mu ishyamba ry’umuturage Kabagesera wo mu Murenge wa Runda.
Undi murambo umwe wabonetse tariki 2 Ugushyingo 2018. Tariki 27 Kanama 2018 ku nkengero y’umuhanda wa kaburimbo ku gice cy’Umurenge wa Rugarika, hafi n’ahazwi nko ku Mugomero habonywe undi murambo w’umuntu utarahise amenyekana.
Ku nkombe y’uruzi rwa Nyabarongo mu Mudugudu wa Raro Akagari ka Kabuga ho mu Murenge wa Ngamba, tariki 25 Ukwakira 2018 habonetse undi murambo batamenye uwariwe kandi aba bose baboneka bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 50 bose ngo usanga ari abantu bambaye neza, hari bamwe baba bakuweho bimwe mu bice by’umubiri kandi ugasanga nta n’ibyangombwa bafite.


