HGiZ29SXoAAtrCF

Muhima: Hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire hagati y’Abasirikare n’Abasivile mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Col Désiré Migambi Mungamba, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyabereye kuri Paruwasi ya Sainte Famille, kikaba cyitabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye, abashinzwe umutekano, abarokotse Jenoside, ndetse n’abandi baturage muri rusange.

HGiZ29BWoAAkS5v

Mu ijambo rye, Col Désiré Migambi yashimangiye ko kwibuka ari inshingano ya buri wese, anagaragaza ko indangagaciro z’Abanyarwanda zirimo ubumwe, amahoro, iterambere n’ubusugire bw’igihugu, zari zisanzweho na mbere y’igihe cy’ubukoloni.

Yakomeje ashimangira uruhare rw’ubumwe no guhora turi maso mu kurinda ibyagezweho n’igihugu no gukumira ko Jenoside yazongera kubaho.

Yavuze ko RDF ikomeye ku nshingano yo kubumbatira amahoro, umutekano n’imibanire myiza mu muryango nyarwanda.

Yasabye urubyiruko kwigira ku mateka y’u Rwanda no kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda no gukunda igihugu,  agaragaza ko abasirikare barenga 90 ku ijana bari muri RPA bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bari urubyiruko, bityo ko urwo ari urugero rwiza bakwiriye kwigiraho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *