Muhima: Hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32

Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire hagati y’Abasirikare n’Abasivile mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Col DĂ©sirĂ© Migambi Mungamba, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Igikorwa cyabereye kuri Paruwasi ya Sainte Famille, kikaba cyitabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye, […]
Chelsea yirukanye umutoza

Ikipe ya Chelsea FC yatangaje ko yirukanye umutoza wayo Liam Rosenior nyuma y’igihe gito cyane ayimazemo, kitageze ku mezi ane. Rosenior yari yahawe akazi muri Mutarama 2026, asinya amasezerano y’imyaka itanu n’igice, ariko umusaruro we ntiwashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Bwongereza. Mu mikino 23 yose yayoboye, yatsinze 11 gusa, ibintu byatumye igaragara nk’iri hasi […]
RDC yakiriye itsinda rya kabiri ry’abimukira birukanwe muri Amerika

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 22 Mata 2026, irindi tsinda ry’abimukira birukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryageze i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo aba bimukira bageze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili nk’uko iyi […]
Iran yarashe nibura amato 3 y’imizigo mu Muhora wa Hormuz ifatira andi 2

Ikigo Maritime Trade Operations Centre (UKMTO) cy’u Bwongereza cyatangaje ko andi mato abiri amaze kuraswaho mu muhora wa Hormuz kuri uyu wa Gatatu nyuma y’ubwato bwarashwe mbere. Iran kandi iravuga ko yafashe amato 2 nyuma yo kurasa atatu. Icyo kigo kiyoborwa n’igisirikare kirwanira mu mazi cy’u Bwongereza cyavuze ko ubwato bwa kabiri bwarasiwe ku ntera […]
Inzu ya Jolly Mutesi iri gutangaza benshi – Amafoto

Nyuma y’igihe kinini havugwa ko Jolly Mutesi yubatse inzu i Kigali, yafashe umwanya wo kuyerekana ku mugaragaro abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Iyi nzu yamaze iminsi ivugisha benshi kubera ubwiza n’imiterere yayo idasanzwe, yubatswe ku buso bunini kandi mu buryo bugezweho. Ni inzu y’amagorofa abiri, ifite aho imodoka nyinshi ziparika, piscine nziza iriho n’ahantu ho kwicara […]
Intambara ya Iran igiye gutuma igiciro cy’udukingirizo gitumbagira

Uruganda rwa Karex rwa mbere ku Isi rukora udukingirizo rwinshi, rwatangaje ko rugiye kuzamura igiciro cyatwo ku kigero cya 30% kubera intambara ikomeje kubera intambara ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Goh Miah Kiat uyobora ruriya ruganda rusanzwe rukora udukingirizo turenga miliyari eshanu ku mwaka, yagaragaje izamuka ry’udukingirizo rishingiye ku kuba ibyo bifashishisha […]
Chorale Pastor Bonus igiye kwizihiza yubile y’imyaka 25 izabanzirizwa n’igitaramo

Chorale Pastor Bonus ikorera ubutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyarugenge (ahahoze ari KIST-KHI), iri mu myiteguro yo kwizihiza yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe. Iyi chorale isanzwe ibarizwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, Paruwasi KathĂ©drale ya Saint Michel, yashinzwe mu mwaka wa 2001. Ibirori byo kwizihiza iyi yubile izabanzirizwa n’igitaramo cyiswe “Big Sing Concert V” […]
Amanyanga ateye inkeke mu bigo by’Abanyamerika bishaka amabuye y’agaciro ya Congo

Ikigo cyo muri Amerika kiri mu izingiro ry’umuhate w’ubuyobozi bwa Trump bwo kugera ku mabuye y’agaciro y’ingenzi aturuka muri Congo cyagaragaje uburambe bw’umurengera (cyabeshye uburambe kidafite) mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwa Reuters. Muri Werurwe, Ikigo Virtus cyaguze ibirombe bya Chemaf muri miliyoni 30 z’amadolari ku banyamigabane bato muri iki kigo, cyatangaje […]
U Bubiligi bwahaye u Burundi drone 5,000 zo kwifashisha mu gutera u RwandaÂ

Igihugu cy’u Bubiligi biravugwa ko kimaze igihe giha u Burundi umurundo w’intwaro, ngo buzawifashishe mu mugambi wo gutera u Rwanda buhuriyemo n’ibindi bihugu. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Bruxelles yasabye Gitega kuyifasha muri uriya mugambi kugira ngo bakureho ubuyobozi bw’u Rwanda, ibyo ubuyobozi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye bwaje kwemera. Bivugwa ko kugira ngo uyu […]
Ibigo bya leta byategetswe kujya bigura imodoka zikoresha amashanyarazi

Ibigo byose bya Leta byategetswe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo y’u Rwanda ko nibura 30% by’imodoka bigura zigomba kuba zikoresha amashanyarazi gusa. Mu ibaruwa y’Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri igenewe ibyo bigo byose, avuga ko icyo cyemezo kigamije kwihutisha gahunda y’u Rwanda yo kwimukira ku buryo bwo gutwara abantu n’ibintu butangiza ibidukikije no kugabanya imyuka […]
Masisi: Drone ya FARDC yagabye igitero mu gace gatuwe cyane ka Kibati

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kiravugwaho gukaza ibitero nyuma y’iminsi micye Leta ya Kinshasa na AFC/M23 bivuye mu biganiro byatangaga ikizere mu Busuwisi. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/ M23 riramenyesha abaturage ba Congo ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga ko amasezerano akurikiranye yasinywe hagati ya Kinshasa na AFC/M23, ku butegetsi bwa Kinshasa, nta kindi uretse ikinamico, […]
Aliah Cool acuditse na Lugumi wavuzwe mu rukundo na Mutesi Jolly

Umucuruzi ukomeye ukomoka muri Tanzania witwa Lugumi Saidi, umaze igihe avugwa mu rukundo n’uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda Jolly Mutesi, ari kongera kuvugisha benshi nyuma y’uko agaragaje ibimenyetso bishya bishobora kwerekana ko yaba afite umubano mushya. Mu mwaka wa 2025, inkuru z’urukundo rwa Lugumi na Jolly zari mu zavugishije benshi mu myidagaduro. Icyo gihe, uburyo […]
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi wa WHO muri Afurika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ushize, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Dr Sania Nishtar, Umuyobozi mukuru wa Gavi, Ihuriro ry’inkingo, hamwe n’intumwa ayoboye. Ibiganiro hagati yabo byibanze ku bufatanye bukomeje bwo gushimangira gahunda zo gukingira, kuzamura umusaruro w’ubuzima rusange, no kongera amahirwe kuri bose yo kugera ku nkingo. Perezida Kagame kandi yabonanye […]
Liban: Umusirikare wa Israel yagaragaye yangiza ikibumbano cya Yesu

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko umusirikare wa IDF wagaragaye akubita inyundo ishusho ya Yesu muri Liban hamwe n’uwamufashe amashusho bahanishijwe gufungwa iminsi 30. Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko nyuma y’iperereza abo basirikare babiri, batatangajwe amazina, “bakuwe mu nshingano z’urugamba”. Abandi basirikare batandatu bari bari aho byabereye ntibagire icyo babikoraho cyangwa ngo bavuge ibyabaye bazahanwa […]
Trump mu nzira zo kohereza muri RDC abanya-Afghanistan bafashije Amerika mu ntambara

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buri mu biganiro bishobora gusiga Abanya-Afghanistan bagera ku 1,100 bafashije ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntambara yo muri Afghanistan boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyo biganiro bije nyuma y’icyemezo cya Perezida Trump cyo guhagarika gahunda yahaga abanya-Afghanistan bafashije Amerika amahirwe yo gusaba kwimurirwa muri Amerika. […]