20260422_102604

U Bubiligi bwahaye u Burundi drone 5,000 zo kwifashisha mu gutera u Rwanda 

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Bubiligi biravugwa ko kimaze igihe giha u Burundi umurundo w’intwaro, ngo buzawifashishe mu mugambi wo gutera u Rwanda buhuriyemo n’ibindi bihugu.

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Bruxelles yasabye Gitega kuyifasha muri uriya mugambi kugira ngo bakureho ubuyobozi bw’u Rwanda, ibyo ubuyobozi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye bwaje kwemera.

Bivugwa ko kugira ngo uyu mugambi ugende neza u Burundi bwasabye u Bubiligi ubufasha burimo ubw’intwaro zigezweho ndetse n’ubw’irinzi bw’ikirere, kugira ngo uriya mugambi uzacemo; mbere yo kubuha intwaro ziganjemo izari zimaze igihe kirekire mu bubiko.

Ni intwaro zirimo za drone zibarirwa mu 5,000 ndetse n’imbunda ziganjemo iziremereye.

Bivugwa kandi ko u Burundi bwamaze gutegura ingabo zibarirwa mu 50,000 zigomba kwifashishwa muri uriya mugambi.

Umugambi w’u Bubiligi n’u Burundi wo gutera u Rwanda kandi uravugwamo ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Angola na Afurika y’Epfo.

Andi makuru kandi avuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa ateganya gukora uko ashoboye akisubiza imijyi ya Goma na Bukavu imaze umwaka urenga yarigaruriwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23, kugira ngo izifashishwe mu mugambi wo gutera u Rwanda.

Amakuru kandi avuga ko Ambasaderi w’u Burundi i Bruxelles, Thérence Ntahiraja, amaze igihe ahuriza hamwe abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Bubiligi kugira ngo na bo bazifashishwe muri uriya mugambi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Iyabanye natwe muri Genocide badukoreye mu 1994 ntaho yagiye,izongera ikoreshe RPF-RDF Ibikomeye,ni biringire ubwinshi bw’amazuru yabo natwe twiriye UWITEKA IMANA.bakumbuye Goma nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *