670655502_18569257783039386_8183528867976720290_n-23dcb

Aliah Cool acuditse na Lugumi wavuzwe mu rukundo na Mutesi Jolly

Sangiza iyi nkuru

Umucuruzi ukomeye ukomoka muri Tanzania witwa Lugumi Saidi, umaze igihe avugwa mu rukundo n’uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda Jolly Mutesi, ari kongera kuvugisha benshi nyuma y’uko agaragaje ibimenyetso bishya bishobora kwerekana ko yaba afite umubano mushya.

Mu mwaka wa 2025, inkuru z’urukundo rwa Lugumi na Jolly zari mu zavugishije benshi mu myidagaduro. Icyo gihe, uburyo bagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga nko gukurikiranana no kwandikirana amagambo arimo amarangamutima byatumaga benshi bemera ko bafitanye umubano wihariye.

Ariko uko iminsi yagiye ishira, ibyo bimenyetso by’urukundo byatangiye kugabanuka. Byaje kugera aho Lugumi akura Jolly mu bantu akurikira kuri Instagram, ibintu byateje impaka nyinshi no gukeka ko umubano wabo waba wararangiye.

Ku rundi ruhande, Jolly Mutesi yagiye abazwa kenshi kuri uwo mubano, ariko ntiyigeze awemeza cyangwa ngo awuhakane, ahubwo yahitagamo kwirinda kuwugiraho byinshi atangaza.

Mu minsi ishize, abakoresha imbuga nkoranyambaga bongeye gutungurwa no kubona Lugumi Saidi atangiye gukurikira umukinnyi wa filime nyarwanda Alliah Cool kuri Instagram. Ibi byahise bituma benshi bakeka ko ashobora kuba yarahinduye icyerekezo mu rukundo, agana kuri Alliah Cool.

Nubwo hari ibi bimenyetso bishya, nta n’umwe hagati ya Lugumi Saidi na Alliah Cool uratangaza ku mugaragaro niba hari umubano wihariye ubahuza.

Lugumi Saidi azwi cyane nk’umushoramari ukomeye muri Tanzania, Jolly Mutesi akamenyekana cyane nka Miss Rwanda, mu gihe Alliah Cool we ari umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *