Nyuma yâigihe kinini havugwa ko Jolly Mutesi yubatse inzu i Kigali, yafashe umwanya wo kuyerekana ku mugaragaro abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Iyi nzu yamaze iminsi ivugisha benshi kubera ubwiza nâimiterere yayo idasanzwe, yubatswe ku buso bunini kandi mu buryo bugezweho.
Ni inzu yâamagorofa abiri, ifite aho imodoka nyinshi ziparika, piscine nziza iriho nâahantu ho kwicara hanze abantu baganira, ndetse nâubusitani bunini buyiha umwihariko.
Iyo winjiye mu nzu, uhita ugera mu ruganiriro rufite imiterere igezweho, rurimo firigo nini nâaho habikwa amacupa yâibyo kunywa byâagaciro. Hafi aho hari aho bafatira amafunguro nâigikoni cyagutse kandi kigezweho.
Mu magorofa yo hejuru, inzu igizwe nâibyumba bitanu, harimo icyumba kinini cya nyirayo. Mbere yo kukigeramo, hari ahantu hagenewe kwakirira abashyitsi atabinjije mu cyumba cye bwite. Icyo cyumba kiragutse, kirimo ibikoresho byose byâibanze ndetse nâaho yakorera âmassageâ.
Hari kandi icyumba cyihariye cyo kubikamo imyenda, inkweto nâamasakoshi, cyubatse mu buryo butuma ibintu byose bitegurwa neza kandi byoroshye kubibona.
Ibindi byumba bine na byo byubatswe neza, bifite ibikenerwa byose. Uretse ibyo, iyi nzu ifite nâibindi byumba byihariye birimo icyo gukiniramo billiards, icyumba cyo kureberamo filime cyakira abantu batandatu bicaye neza, ndetse nâicyumba cyâimyitozo ngororamubiri yise âJolly Training Arenaâ.
Hari kandi ahantu ho gutunganyiriza imisatsi nâinzara, ndetse nâicyumba cya âsteamâ cyo gufasha mu kuruhuka no kwita ku mubiri.
Inyuma yâiyi nzu na ho iragaragara neza, ifite imiterere igezweho nâubusitani buyitandukanya nâizindi. Hafi ya piscine hari ahantu heza ho kwicara abantu bagasabana, bigaragaza ko iyi nzu itari iyo guturamo gusa, ahubwo inabereye imyidagaduro nâikiruhuko.
Muri rusange, inzu ya Jolly Mutesi ni imwe mu zigezweho kandi zubatse ku rwego rwo hejuru i Kigali, igaragaza uburyo yitaye ku bwiza, umutekano nâimibereho myiza.



