Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ku kibuga cy’indege cya Bruxelles mu Bubiligi haturikiye amabombe yatewe n’ibyihebe. Ibibombe bitatu nibyo byatewe bibiri biraturika naho kimwe kigaragara kitaraturika.Abantu 13nibo bahitanywe n’aya mabombe naho abarenga 36 barakomereka.
Aya mabombe uko ari atatu yatezwe ku kibuga cy’indege cya Zaventhem. Amabombe abiri yari atezwe muri sale y’urwinjiriro hafi y’aho abagenzi bakirirwa na kompanyi y’indege ya Brussels Airlines n’aho ikompanyi ya American Airlines yakirira abakiliya naho iya gatatu yo yatahuwe itaraturika.

Umwe mu batangabuhamya wari hafi aho yagize ati ” nari nicaye ntegereje indege numvise urusaku rwa bombe nka saa moya na 45. Abantu batangiye kwiruka basohoka. »
Nyuma indi bombe yaturikiye kuri range ya 8 cyangwa ya 9. Ngo ibice by’amapulafo bigwa hasi mu baturage. Ngo ibi byatumye abaturage batangira kugira ubwoba cyane.

Abatangabuhamya batandukanye bari ahabereye ibi bitero bahamije ko abapfuye bagera kuri 11 hakomereka abarenze 35 ariko Parike yo yemeza hamaze gupfa abantu 13.
Umunyamakuru wa DH yabwiye ikinyamakuru La Libre ko yabonye abantu batandukanye bacitse ibice by’umubiri kandi amaraso yari yakwirakwiye muri ako gace bombe yaturikiyemo.

Uyu munyamakuru yavuze ko abasaza n’abakecuru bashyizwe kuri za brancard babahungisha ibi bitero.
Ibibuga by’indege mu mujyi wa Bruxelles n’inzira za gari ya moshi byose byabujijwe gukora ku itegeko rya Polisi kugeza igihe izatangira amabwiriza yo gufungurwa. Indege zagombaga kugwa kuri iki kibuga n’izari zihaparitse zasabwe kujya guparika ahandi naho izindi zari kuhagwa zisabwa gushaka ibindi bibuga biri bugufi byagwaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


