MINALOC ntivuga rumwe n’abaturage bugarijwe n’inzara ivuga ko bohererejwe ibyo kurya

Sangiza iyi nkuru

Inzara bivugwa ko irimo irabica bigacika mu duce tumwe tw’Akarere ka Nyagatare ngo yatewe n’izuba ryinshi ryavuye nk’uko byemejwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Iyi minisiteri ivuga ko yoherereje ibyo kurya abaturage bugarijwe ariko bo bavuga ko bitarabageraho.

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Musheri muri aka karere basanganywe inzara ku buryo bari bakeneye ubufasha bwihuta ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru cyabasuraga.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Mukabaramba Alvera, avuga ko muri aka Karere ka Nyagatare habaye ikibazo cy’amapfa abaturage ntibabasha kweza nk’uko byari byitezwe.

Uyu muyobozi asanga gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene zari zikwiye kwifashishwa abagize ikibazo cy’amapfa bagatabarwa.

Dr Mukabaramba yagize ati: “Iyaba gahunda zo gukura abaturage mu bukene zikora neza ahantu haje amapfa, umuntu ashobora guhura n’amapfa akajya mu rutonde rw’abatishoboye atari arurimo. Icyo inzego z’ibanze zagombaga gukora niba koko hari abasuhutse bagombaga kongerwa ku rutonde cyangwa hakabaho urutonde rw’inyongera”.

Yakomeje avuga ko abaturage bahuye n’ikibazo cy’inzara bohererejwe ibyo kurya bagombaga guhabwa ari uko bakoze imirimo rusange barangiza bagahembwa ibyo biryo.

mukabaramba
Dr Alvera Mukabaramba

Umwe mu baturage amazina ye yagizwe ibanga utuye mu kagari ka Nyamiyonga mu Murenge wa Musheri, yahakanye ko hari ibiryo byaba byarageze aho atuye kuko bakiri mu nzara batewe n’izuba ryinshi. Uyu muturage yagize ati: “hano iwacu nta biryo birahagera, turacyafite ya nzara, ubwo wenda wabona bikiri mu nzira biza.”

Abaturage bari bijejwe ko bagiye guhabwa amatoni y’ibishyimbo n’ibigori ari ko kugeza ubu ngo ntarabageraho.

Dr Mukabaramba avuga ko azi neza ko ibiryo biri gutangwa aho ahamya ko niba bitaratangwa byaba ari ikibazo.

Yagize ati” Niba bitaratangwa byaba ari amakosa kuko ahagaragaye amapfa hakozwe urutonde, ibiryo biragenda kandi nzi ko biri gutangwa, abacikanywe urumva ni cyo twakurikirana.”

Uyu muyobozi ahamya ko amapfa yagaragaye muri Nyagatare, Kayonza, Kirehe ndetse no mu tundi duce.

Iyo ugeze muri aka gace, uhabona ko nta myaka iheruka mu mirima, uhabona abaturage bicaye batagira icyo bakora n’amazu ahora akinze, abahasigaye bakakubwira ko abayabagamo berekeje muri Uganda.

Muri aka gace hari ahitwa muri 1, 2 kugera mu munani, iyi ni Imidugudu yibasiwe cyane n’aya mapfa.

Uwitwa Nyirahabimana Anonciata, atuye mu Mudugudu wa Shirimumpu, we yagize ati “Kugeza ubu imiryango irenga 40 imaze guhunga aha hantu yerekeza ahaguye imvura kubera amapfa twatewe n’izuba rimaze umwaka, tumerewe nabi cyane! Natwe abataragenda ntabwo tumerewe neza!”

Mu minsi ishize, mu kiganiro akunze kugirira kuri twitter, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabajijwe iki kibazo cy’inzara ivugwa muri Nyagatare maze avuga ko hatangiye gahunda zo gufasha uduce tw’igihugu twahuye n’amapfa kandi abaturage biteguye iki gihembwe cy’ihinga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *