Icyamamare muri muzika, Justin Bieber yemeje iby’ubukwe bwe n’umunyamideli, Hailey Baldwin w’imyaka 21 y’amavuko, abicishije ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, yatambukije ubutumwa bwe abicishije ku rukuta rwa Instagram afiteho abamukurikira basaga miliyoni 102, aho yagize ati “Umugore wanjye ni agatangaza”, aya magambo akaba yari akurikiye ifoto yabo bombi, umwe afashe undi mu kiganza bari mu muhanda batambuka, bombi bafite akanyamuneza.
Justin ni umwe mu bahanzi binjije amafaranga menshi biciye mu ndirimbo zabo bashyize ku isoko cyane cyane kuva mu mwaka wa 2015, ubwo yashyiraga hanze album. N’indirimbo ze ‘Cold Water’ yakoranye na Major Lazer, Despacito yasubiyemo,…
Justin Bieber w’imyaka 24 ni uwa kabiri mu bahanzi bakurikirwa cyane kuri Twitter, nyuma ya Katty Perry ufite abamukurikira kuri twitter basaga miliyoni 100, aba bakunzi be bakaba baragiye bagaragaza ko bishimiye umubano we na Hailey.
Arongoye uyu munyamideli nyuma yo guhagarika umubano we n’umuhanzi Selena Gomez bamaze imyaka myinshi bakundana.




