Abaturage bo mu murenge wa Busasamana, akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bavuga ko mu muco wa kera umukobwa yakoshwaga inka, ubu ngo bamwe bakaba batanga amafaranga, ibi ntabwo babivugaho rumwe dore ko bamwe bemeza ko iyo bahawe amafaranga biborohera kumuguriramo ibyambarwa, abandi bakabifata nk’ikiguzi.
Bavuga ko kera babaga bafite inzuri zo kororeramo, ubu ngo bakaba batuye mu Midugudu ku buryo ubworozi bw’amatungo maremare ari umutwaro uremereye kuri bo, bityo ngo bakaba batajya gukwa inka ntazo bagira.
Sinzabakwira Gadi utuye muri uyu murenge avuga ko gukwa amafaranga biterwa n’ubwumvikane bw’imiryango, ati “Njye si mbibona nko guta umuco, kuko amafaranga baguha y’inkwano unabishatse wagenda ukaguramo ya nka ikitwa inkwano”.
Umukecuru w’imyaka 70 witwa Uwimana Venancie, avuga ko gukwa amafaranga aribyo byiza kurusha inka atabona n’aho ayiragira.
Aragira ati “Nk’uko uri umukozi wakwa amafaranga, waba uri umukene ugakwa inka, numva ngo abanyamashuri babakwa amafaranga ariko kera twakwaga inka,… inka se yavamo ibirongoranwa muba mushaka, inka ni ishimwe n’amafaranga ni uko”.
Aritangaho urugero, ati “Nk’ubu mfite umwana w’umukobwa, si ko! Yize amashuri arangiza na kaminuza nikokoraho murihirira, wanzanira iyo nka ikavamo ibyo namutanzeho? Inka se ibyo umusore aba ashaka byavamo, ngaho za matela, ibidomoro bivomerwamo, amasafuriya,…”.
Ku ruhande rwa Ntawugashira Alphonse uri mu kigero cy’imyaka 65 avuga ko inka isobanuraga urukundo, iyo yakobwaga umukobwa ngo ryabaga ari ishimwe umubyeyi yaratiraga abandi, inkwano y’amafaranga we akavuga ko ari uguca ku ruhande umuco.
Ati “Iyo ibintu bijemo amafaranga biba bijemo ubucuruzi, nta rukundo rwo mu mafaranga, inka wayishyiraga mu kiraro igashisha, wayireba ukamenya ko wabyaye neza sha, ikabyara ugasubira inyuma ugatanga indongoranyo ba bana ukaboroza, ariko ubu byose byabaye amafaranga,…”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, avuga ko mbere yo gusezeranya abagiye kubana, batajya bemera kwandika ko bakoye amafaranga.
Agira ati “Twe ntabwo tubyemera ngo umuntu aze avuge ngo nakoye ibihumbi 200, iyo adakoye inka, akwa icyo twita Ubuntu buziturwa; iyo nayo ni inkwano, kuza ukavuga ngo wakoye ibihumbi 300 cyangwa 500 ntabwo tubyemera, ntabwo biri mu muco nyarwanda”.
Akomeza avuga ko mu irangamimerereye mu murenge wa Busasamana nko mu gicumbi cy’umuco, bubahiriza cyane umuco nyarwanda. Hagati y’abagiye guhana abageni ngo babyumvikanaho ariko nk’ubuyobozi ntabwo byemerwa.
Ati “Ni ikibazo wenda navuga ko giterwa n’impamvu imwe, ubushobozi bwo korora inka buragenda bugabanyuka, kera wasanganga umuntu afite ishyo mu rwuri none ubu inka itungwa n’ubwatsi bwo ku muringoti, akavuga ngo aho gufata inka ntazabasha gutunga akemera gufata amafaranga, babikora hagati yabo ariko mu rwego rw’ubuyobozi ntabwo bashobora kubitugaragariza”.
Akomeza avuga ko uwakoye inka ahabwa agaciro kurusha uwahawe amafaranga, agatanga urugero rw’umukobwa wakowe inka ebyiri cyangwa se eshatu bihesha ishema ababyeyi kurusha uwahawe amafaranga ibihumbi 500, nk’umuyobozi ati ‘Inka burya ni ikimenyetso cy’urukundo”.
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


