Ngozi/Burundi: Ufashwe yumva Radiyo zo mu Rwanda yitwa urwanya Leta

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu gace ka Mwumba na Gashikanwa mu Ntara ya Ngozi iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi, babujijwe kumva ibicishwa kuri Radiyo zo mu Rwanda mu gihe ngo abayobozi bababwira ko zicishwaho amakuru y’urwango ku Burundi.

Aba baturage babujijwe kumva abamakuru acishwa kuri radiyo zo mu Rwanda, mu gihe ngo abayobozi bababwira ko zicishwaho amakuru y’ubugambanyi bwo guhirika Leta y’u Burundi.

Umwarimu w’i Buye muri Komini Mwumba utashatse ko amazina ye atangazwa, mu kiganiro yagiranye na SOS/Burundi dukesha iyi nkuru, yagize ati “abayobozi batwegereye nadutangarije ko amaradiyo yo mu Rwanda acishwaho ubukangurambaga bwo guhirika inzego z’u Burundi, ufashwe ayumvira mu ruhame afatwa nk’umwanzi w’igihugu akajonjorwa ataranduza abandi baturage”.

Undi muturage wo muri Gashikanwa utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “twajyaga dukunda gucuranga radiyo zo mu Rwanda tukumva imipira yo mu Bwongereza bitatugoye, amakuru arebana n’umuziki ndetse n’urukundo,…”. Akomeza avuga ko ubu bihanirwa.

Mu rwego rwo kwirinda ubwigunge, aba baturage ngo iyo bashaka kumva amakuru aca kuri radiyo zo mu Rwanda, ngo bikingirana mu nzu, bakazitega amatwi bagabanyije amajwi (volume).

Umwe mu bacuruzi muri Mwumba, yagize ati “Najyaga nkunda gucuranga radiyo zo Rwanda mu kabari kanjye mu rwego rwo gushimisha abakiriya banjye, ku bw’ibyago abayobozi bangezeho baherekejwe n’abapolisi ndetse n’abayobozi mu ishyaka riri ku butegetsi bantegeka kutazabyongera, barantoteje bambwira ko bashobora kunyohereza mu nkambi y’i Mahama ngo aho abatavuga rumwe na Leta batorezwa n’u Rwanda”.

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu mwaka wa 2015, ubwo mu Burundi havukaga imvururu zishingiye kuri politiki zaje gukurikirwa n’igerageza ryo guhirika ubutegetsi, Leta y’u Burundi yagiye ishinja u Rwanda kubigiramo uruhare ariko abayobozi bw’u Rwanda bakaba baragiye babihakana bivuye inyuma, ko nta nyungu rwakura mu guhungabanya umutekano w’igihugu cy’igituranyi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *