Perezida Museveni yahishuye icyatumye  yirukana Gen Kayihura

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko yirukanye uwahoze ari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura kubera amakosa yita akomeye yakoze yari gutuma umutekano wa Uganda ujya mu kangaratete.

Mu nama yo kuwa 10 Ugushyingo 2018, yahuje abagize Komite Nkuru Nshingwabikorwa y’Ishyaka riri ku butegetsi (NRM),  Perezida Museveni  yagize icyo avuga ku iyirukanwa rya Gen Kale Kayihura Muhwezi.

Benshi mu bari bitabiriye inama nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ibitangaza, bavuga ko Museveni yemeza ashimitse ko amakosa ya Gen Kayihura yari gutuma ingamba zo guhangana n’umutekano mucye mu gihugu cya Uganda ziba imfabusa.

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko Gen Kayihura yakoze ibara ubwo yifataga agahindura uburyo bw’itumanaho busanzwe bukoreshwa muri Polisi ya Uganda.

Ati” Polisi yarahinduye iva ku buryo gakondo bwo  radiyo (ibyoombo), batangira gukoresha amatelefoni ngendanwa.”

Ubu buryo bw’itumanaho Museveni abunenga ko bukoreshwa hagati y’umuntu n’undi mu gihe ibyombo biba byumvwa na buri wese bityo bikaba byakoroha gutabara igihe haba havutse ikibazo mu gace runaka.

Ati “Ikoreshwa rya telefoni ryatumaga polisi idatabara aho rukomeye. Radiyo zifasha buri wese  kumenya amakuru bityo akaba yatabara mu gihe cya nyacyo.”

Mu bijyanye n’umutekano birazwi ko icyombo bigoye kuba wakumviriza abakivugiraho mu gihe wowe utari mu bagenewe kucyumva  cyangwa kukivugiraho. Ibi bitandukanye na telefoni aho umuntu uhambaye mu by’itumanaho yayinjirira akayumviriza.

Capture 13
Gen Kale Kayihura ubwo yagezwaga mu rukiko rwa Girikare Makindye

Umwe mu bapolisi bakuru waganiriye  na Chimpreports  ariko ntashake ko amazina ye atangazwa yavuze ko itumanaho runaka rikoreshwa bitewe n’ikibazo gihari.

Ati “ Duhindura uburyo bw’itumanaho bitewe n’ubutumwa dushaka gutanga. Gukoresha  telefoni byuzuzanya na radiyo, byombi birafasha.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Perezida Museveni atangaje ibi nyuma y’amaze asaga umunani Gen Kale Kayihura yirukanwe ku kazi muri Mata 2018 ndetse akanatwabwa muri yombi muri Kamena nyuma agashyikirizwa urukiko rwa Gisirikare Makindye mu Mujyi wa Kampala.

Uyu mujenerali w’inyenyeri enye, ipeti ryo hejuru mu gisirikare cya Uganda (UPDF) ashinjwa kugira uruhare mu gufasha, gutegura no gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda bakagarurwa mu Rwanda ku ngufu hagati ya 2012 na 2016.

Uyu mugabo w’Umufumbira kandi ashinjwa kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare ariko ibi byaha byose arabihakana.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *