Abatwara ibinyabiziga mu turere twa Rwamagana na Kayonza n’abanyamaguru basabwe kwirinda amakosa yateza impanuka.
Ibi babikanguriwe mu bikorwa byateguwe na Polisi y’u Rwanda, mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda. Umuhango wo kugitangiza mu karere ka Rwamagana witabiriwe n’abatwara ibinyabiziga ndetse n’abaturage ku kibuga cya Polisi kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018.
Nsengimana Jean d’Amour umwe mu bamotari bakorera muri aka karere yavuze ko hari abamotari bagenzi babo bakora impanuka bitewe n’umuvuduko ariko hari n’abakora impanuka bitewe n’abagenzi bagendesha amaguru ndetse n’abanyonzi agasaba ko bose bajya bahugurwa.
Yagize ati “Hari bagenzi bacu bajya bakora impanuko bitewe no kwirukanka ariko hari n’abanyamaguru n’abanyonzi bajya batubangamirra, ugasanga baduteza impanuka kuko usanga bitwaza ko abanyamaguru nta kosa bagira mu mahanda, turasaba ko bajya bigishwa cyane ko bagomba kugenda neza muhanda”.
Ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe umutekano wo muhanda mu karere ka Rwamagana, CP Vienney Nshimiyimana uyobora ishuri rya Polisi riri muri aka karere yibukije ko abakoresha umuhanda nabi bateza impanuka.
Yagize ati “turasaba abakoresha umuhanda bose kwirinda kuwukoresha nabi, ari abatwara ibinyabiziga mugomba kubahiriza amategeko kuko nimuyubahiriza nta bantu bazongera kwicwa n’impanuka, hari abanyamaguru usanga bakoresha nabi umuhanda nabo bashobora gutuma habaho impanuka, mumenye ko umuhanda atari umuharuro ntimugomba kuwugendamo uko mwishakiye.
Abatwara amagare namwe hari igihe usanga mutwaye amagare mugatwaraho imizigo nayo yatuma mukora impanuka cyangwa mukaziteza n’abatwaye ibindi binyabizaga”.

Ubwo iki gikorwa cyatangizwaga no mu karere ka Kayonza, ku wa Mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018, Guvereneri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulkye Fred yavuze ko bibabaje kuba impanuza zigitwara ubuzima bw’abantu.
Yagize ati “Umutekano usesuye turawufite kandi n’itarambere rirahari kandi twese turarishaka ariko birababaje kubona impanuka zitwara ubuzima bw’abantu kubera kutitwara neza mu muhanda, batwaye ibinyabiziga cyangwa uko bagenda mu muhanda, murumva ibyo bintu dukwiye kubyihana kandi tugafatira hamwe ingamba”.


Ngabonziza Justin/Bwiza.com


