Nyanza: Ubukene mu rubyiruko, imbogamizi irubuza gusura ingoro ndangamurage

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bavuga ko baba bifuza kumenya amateka yaranze u Rwanda, ariko n’ibigaragara mu karere kabo ntibabasha kubona ubushobozi bwo kubisura kubera ubushobozi bavuga ko ari buke.

Akarere ka Nyanza, kagaragaramo Ingoro ndangamuco y’u Rwanda ndetse n’ibindi bimenyetso bigaragaza amateka, abagatuye cyane cyane urubyiruko bakavuga ko baba bafite inyota yo kumenya ibivugwa iwabo ku buryo banagiye ahandi babirata ariko bagashimangira ko bibagora kubona ubushobozi bubemerera kubisura.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyashyizeho igiciro cy’uko umunyarwanda usuye Ingoro Ndangamurage iherereye i Nyanza mu Rukari, yishyura amafaranga 1500 y’amanyarwanda ku Munyarwanda, bamwe mu rubyiruko rwo muri aka karere bakaba bavuga ko kuyabona biba bitoroshye.

Matabaro Sylvestrer ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 24, atuye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Rwesero,  ashimangira ko amateka bayumva ku ndangururamajwi cyane cyane mu gitaramo, kuba batabasha kugera ahari ingoro ndangamurage ngo basobanurirwe ibyaranze amateka, ahanini ngo babiterwa n’amikoro make.

Agira ati “Urubyiruko twese uko duhagaze dufite ubukene, dufite ubushobozi buke, akazi ntako, ariko ubonye akazi, wabona n’ayo mahirwe yo kujya kureba ayo mateka, ukamenya amateka y’abavandimwe bawe, igitaramo kijyamo ku wa Kane, kandi ni kijyamo turumva bavuga iby’iwacu ariko twe tutabizi kandi tuhegereye”.

Arakomeza avuga ko ubuyobozi bwari bukwiye guha amahirwe Abanyarwanda, bakamenya amateka y’igihugu cyabo, Ati “Ngewe numva babitwereka ku buntu kuko ni amahirwe, kuko ayo mahirwe yaba ikerekezo cy’ubuzima natwe nk’urubyiruko tukavuga tuti ‘dore ahantu ababyeyi bacu batweretse’, ngewe naba narabibonye nkazabibwira n’abandi”.

Zaninka Nyiracumi, ni umugore ufite imyaka 23, ahagatiye umwana we uri mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice, avuga ko ntaho abarizwa, arara aho bwije ageze, arunga ijambo mu rya mugenzi we avuga ko atabona amafaranga amwinjiza mu Ngoro Ndangamuco mu gihe adafite n’icyo kurya cyangwa aho aba.

Ati “mbonye ubushobozi nahindura amateka, iyo ugiye kwinjira bakubaza amafaranga ukayabura ugahita wisohokera, amateka tuyamenya tuyakuye mu bandi banyarwanda, ikibazo ni ubushobozi, bubonetse twajya tujyayo, ubwo se naba mfite 500 ngiye guhahira umwana nkayavunjamo kujya mu ngoro,…”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, ingoro ndangamuco iherereyemo, avuga ko iki kibazo cyo kuba hari bamwe mu rubyiruko batari bagira amahirwe yo kugeramo bakizi, bakaba barimo kukivugutira umuti.

Ati “mu by’ukuri ntabwo bisaba amafaranga menshi wenda icyo bisaba cya mbere  ni ubushake, twafashe gahunda yo kuzajya dufata abaturage muri ya masibo barimo, tukabivugana n’ubuyobozi bw’Ingoro Ndangamurage ntabwo bazatwangira tukahasura, bakamenya amateka yabo atazaba amateka mbarirano kandi ari iwabo, ahantu bakuriye”.

Akomeza avuga ko iyi gahunda izajya ikorwa mu midugudu, ufite ubushake ariko adafite ubushobozi afashwe bitewe n’icyiciro arimo cy’ubudehe.

Ati “N’abaturage ubwabo ndabibijeje, tuzajya tuzenguruka akagari ku kandi kugira ngo abaturage babashe kuhagera no kuzingatira amateka yabo,…iyo bagendeye hamwe n’ubushobozi buragabanuka, kandi n’uzajya abubura bigaragara tuzajya tumufasha”.

Umuyobozi Mukuru w’Umusigire w’Ingoro y’Umwami, Ndayambaje Alex avuga gusura ingoro bitakiri 1000 nk’uko byari bisanzwe mbere, ko hashize amezi make abaye 1500 ku muntu utari umunyeshuri, gusa ngo abadafite ubushobozi nabo bashyiriweho umunsi wihariye.

Ati “Abantu badafite ubushobozi ikigo cy’umurage cyarabatekereje gishyiraho umunsi w’uko abo bantu bajya basura ku buntu ku itariki ya 18 z’ukwezi kwa Gatanu buri mwaka,…”.

Akarere ka Nyanza gafatwa nk’igicumbi cy’umuco Nyarwanda, kuko kabarizwamo inzu ndamuco yo ku Rwesero, amateka ya zimwe mu ngoma cyami zaranze u Rwanda ; kagizwe n’imirenge 10 ituwemo n’abaturage basaga ibihumbi 323.

Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *