Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasabye abagenzi gufata iya mbere bakamagana umushoferi utwaye mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ubu butumwa Munyuza yabutanze muri iki gihe polisi y’igihugu iri mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.
Uyu mukuru wa Polisi avuga ko abaturage ko bafite inshingano zo kwibutsa abashoferi bica nkana amategeko y’umuhanda kuko ubuzima bwabo buza mbere.
Ati “ Mufite inshingano z’ibanze kureba ko abashoferi bubahirije amategeko y’umuhanda. Ntimugatume umushoferi ashyira ubuzima bwanyu mu byago.”
IGP Munyuza yibukije rubanda ko bafite uburenganzira bwo kugira icyo bakora ku mushoferi wishe amategeko y’umuhanda.
Ati “Mufite uburenganzira bwo kumuhagarika (umushoferi) utwaye ku muvuduko ukabije, urimo gukoresha telefoni n’uwasinze. Mushobora kuyisohokamo. Ubuzima bwanyu ku mwanya wa mbere.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko abamaze kugwa mu mpanuka zo mu muhanda muri uyu mwaka bikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’umwaka ushize, kuko kuva muri muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2018 zahitanye abantu 437, naho 662 barakomereka.
Kuva muri Mutarama kugera muri Nzeri 2017, abantu 164 nibo bari bamaze kwicwa n’impanuka. Abaguye mu mpanuka zifite aho zihuriye na moto ni 116 bangana na 66% by’abantu bose baguye mu mpanuka.
Hakurikiraho impanuka za bisi nini zitwara abagenzi n’into zose hamwe zaguyemo abantu 44 bangana na 25%, abakomeretse bari 27%. Amakamyo manini yo impanuka zayo zifite 10%, hanyuma za rukururana ziguyemo abantu bane bangana na 1%.


