Uganda ntiyanejejwe n’ibiherutse gutangazwa na Minisitiri Sezibera

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Uganda yasabye iy’u Rwanda kujya buri gihe igaragaza impungenge zayo ibinyujije mu nzira za dipolomasi kuko ibihugu byombi bifite ambasade muri buri gihugu zikwiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo bihari.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, Amb. Patrick Mugoya yasubizaga minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera watangarije kuri uyu wa Kabiri ushize mu kiganiro n’itangazamakuru ko umubano hagati y’ibihugu byombi ugoranye.

Dr Richard Sezibera wari ugiranye bwa mbere ikiganiro n’itangazamakuru nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva yasimbura Louise Mushikiwabo, yagize ati: “ Dufite ibibazo by’abanyarwanda bajya muri Uganda bari guhura n’ihohoterwa mu gihe abakekwaho ibyaha babonye ubuhungiro hariya .”

Mu kiganiro ariko yahaye Chimpreports mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, itariki 21 Ugushyingo, Mugoya yavuze ko ibyo Sezibera yatangaje ari ibitekerezo bye.

Ku kibazo cy’uko hari Abanyarwanda bakoze ibyaha babonye ijuru muri Uganda, Mugoya yagize ati: “ Niba abantu baza bahungira hano nk’impunzi, hari uburyo bwo kubigenzura bugomba gukoreshwa .”

Ati: “ Niba u Rwanda rufite amakuru ku byaha kuri aba bantu mureke bayadusangize .”

Mu cyumweru gishize nibwo minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze, Musa Ecweru, yavuze ko Abanyarwanda bakomeje guhunga igihugu cyabo kubera impamvu za politiki.

Yavuze ko mu gihe igihugu kigaragara nk’igitekanye, amagana y’abantu ari kuva mu gihugu kandi ntaho bahuriye na jenoside.

Ubwo yabazwaga gusobanura niba koko imibanire ya Uganda n’u Rwanda igoranye, Mugoya yagize ati:” We (Sezibera) akeneye gusobanura ikigoranye. Dufite inzira zo kuvugana n’abahagarariye ibihugu muri buri gihugu. Niba hari ibibazo byo kwitabwaho, mubinyuze muri iyo nzira duhangane nabyo, kandi iteka tuzahangana nabyo .”

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko mu myaka ishize mikeya Uganda n’u Rwanda bikomeje kurebana nabi kubera ibitarubahirijwe mu gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwaremezo ibihugu byombi bihuriyeho by’umwihariko nk’uwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi n’iyirebana n’amashanyarazi.

Igikomeye ariko, ni ukuba u Rwanda rushinja Uganda gucumbikira no korohereza urujya n’uruza rw’abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa, iirego Kampala ihakana.

Bivugwa ko izi nyeshyamba za kayumba zihabwa imyitozo muri Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo.

Ku rundi ruhande, Inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi Abanyarwanda basaga 10 bashinjwa ibikorwa by’ubutasi no kurema udutsiko tugamije guhungabanya umutekano wa Uganda.

Uganda ikanashinja u Rwanda gutoteza Abagande bakorera business mu Rwanda.

Hagati aho, iperereza ryakozwe na Chimpreports ngo rigaragaza ko hari Abagande benshi n’Abanyarwanda bayoboye mu nzego z’ubutasi n’igisirikare bafite ibyo bapfa byihariye na bagenzi babo bigatuma inzira yo gusubiza mu buryo umubao w’ibihugu byombi ibangamirwa.

Umwe mu basirikare bakuru nndetse uvuga rikijyana muri guverinoma agira ati: “ Niba hari abantu bafitanye ibibazo, ibyo bigomba kuba business zabo. Abaturage ba Uganda n’Abanyarwanda nta kibazo gifite ishingiro bafite ,”

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bigeze guhurira i Kampala ndetse bongera guhurira Addis Abeba bagerageza gucyemura ibi bibazo ndetse banasezeranya ko bizamuka. Gusa kugeza ubu nta kimenyetso kigaragaza ko ibibazo biri gukemuka kiragaragara.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *