Umushumba w’itorero yakatiwe igifungo azira gufata ku ngufu abayoboke be

Sangiza iyi nkuru

Umushumba w’itorero, Mamin Central Church ryo muri Koreya y’Epfo witwa Lee Jae-rock w’imyaka 75, yakatiwe gufungwa imyaka 15 azira gufata ku ngufu abagore 8 basengeraga muri iri torero rifite abayoboke bagera mu 130,000.

Aba bagore yafashe ku ngufu nubwo we ibi yabihakanye, bavuze ko bumvaga ko afite “ububasha bw’Imana”, bakumva bagomba gukurikiza ibyo abasabye kuko “yari Imana”.

Muri Koreya y’Epfo benshi mu bakirisitu ngo basengera mu madini amenyerewe, ashobora kubikuramo umutungo mwinshi n’icyubahiro.

Ariko habayo n’amadini mato yibanda ku myitwarire, yibanda ku migenzo irimo nk’uburiganya n’iyozabwonko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Amwe mu madini amenyerewe ya gikirisitu afata itorero rye nk’ishami rishingiye ku migenzo.

Itorero rya Mamin Central Church ryashinzwe na Lee mu 1982, rifite abayoboke 12 gusa. Ubu ryamaze gukura riba itorero rigari rifite icyicaro gikuru, icyumba cy’amateraniro n’urubuga rwa interineti rwaryo rwizeza ibitangaza.

Mu ntangirio y’uyu mwaka, batatu mu bayoboke be bavuze ko yabahamagaye ngo bamusange iwe akabahatira gukorana imibonano mpuzabitsina na we.

Lee yahagaze mu rukiko ahumirije ubwo urubanza rwasomwaga.

Umwunganizi we mu mategeko yari yavuze ko abo bagore babeshya, ko bari bari kumwihimuraho kubera ko yabaciye mu itorero rye bamaze kurenga ku mategeko rigenderaho.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *