Ni iki kihishe inyuma y’ubutumwa budasanzwe Nkurunziza yoherereje Museveni?

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yohereje intumwa zigizwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma mu gihugu cya Uganda zishyiriye ubutumwa budasanzwe Perezida Yoweri Museveni wakiriye izi ntumwa mu ngoro ye I Entebbe. Ni mu gihe ibi bihugu byombi biherutse kuvugwaho na none ubufatanye bugamije gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi bije nyuma y’umunsi umwe Perezida Museveni atangaje ko u Burundi bukeneye Itegeko Nshinga rishya mu rwego rwo gusiza inzira yo gucyura impunzi no gukomeza gushaka uko igihugu cyatekana muri politiki.

Itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara na perezidansi ya Uganda rikaba rigira riti: “ Perezida Museveni yakiriye ubutumwa budasanzwe buvuye kuri Perezida Nkurunziza w’u Burundi .”

Ubu butumwa bwashyikirijwe Perezida Museveni kuri uyu wa kane, itariki 22 Ugushyingo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira.

Uyu muminisitiri yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Burundi muri Uganda, Jean Bosco Barege, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye n’uwitwa Emmanuel Manirakira.

Urubuga Chimpreports dukesha iyi nkuru rukaba ruvuga ko hataramenyekana ibikubiye muri ubu butumwa bwa Perezida Nkurunziza kuri mugenzi we wa Uganda.

Ubwo yari amaze kwakira raporo y’umuhuza Benjamin Mkapa ku nzira y’ibiganiro hagati ya Guverinoma y’u Burundi n’batavuga rumwe nayo, kuwa 20 Ugushyingo Museveni yagize ati: “ U Burundi bukwiye kubaka itegeko nshinga rishya rishobora kuzana umutekano no kurinda abaturage bose hariya kugirango Abarundi basubire iwabo kandi babashe kubaho mu mahoro .”

Perezida Museveni yakomeje avuga ko nta rusimbi rukwiye kuba mu myanzuro ya politiki y’u Burundi.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Perezida Museveni akomeje gufata u Burundi nka kimwe mu bihugu byakwizeza umutekano Uganda.

Museveni ngo akaba yaragize uruhare runini mu gufasha Perezida Nkurunziza kurokoka guhirikwa ku butegetsi kwari kwamuteguriwe mu 2015.

Bivugwa ko uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Col. Jean Baptiste bagaza yafashije inyeshyamba zo mu mutwe wa Museveni, NRA, abaha ibikoresho ubwo barwanaga n’ubutegetsi bwa Idi Amin na Obote.

Kuwa 07 Kamena nibwo u Burundi bwatoye itegeko nshinga rishya ku majwi 73% muri Kamarampaka yabaye kuwa 17 Gicurasi.

Perezida Nkurunziza yavuze ko atazongera guhatanira indi manda mu matora yo mu 2020 ndetse yizeza kuzashyigikira uzamusimbura.

Dusubiye inyuma gato, mu minsi ishize nibwo havuzwe ko Uganda n’u Burundi byaba byariyemeje gufatanya gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aya makuru yatangajwe n’urubuga Virungapost yavugaga ko kuri ubu u Burundi na Uganda byatangiye ubufatanye bwimbitse bwo gushyigikira agatsiko kwose k’abanyabyaha katangiza ku mugaragaro intambara ku Rwanda, aho bivugwa ko mu gihe ibi bihugu byombi bisanzwe bivugwaho gukorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa wa RNC, kuri ubu byatangiye no gufatanya gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa Paul Rusesabagina.

Kanda hano usome iyo nkuru

Havuzwe ko abasirikare bakuru b’u Burundi bamaze iminsi bakunda kujya muri Uganda muri gahunda zigamije gupanga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Urugero rwatanzwe n’uru rubuga dukesha ni Gen. Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, aho ngo yagaragaye I Kampala mu mushyikirano n’abasirikare bakuru ba Uganda barimo umuvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Saleh, n’umuyobozi wa CMI, Col Abel Kandiho.

Mu nama zabanje kandi ngo Gen Niyongabo yakoranye inama n’aba basirikare bakuru ariko hari n’uwari minisitiri w’umutekano icyo gihe, Gen. Henry Tumukunde ndetse na Col Kaka Bagyenda ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO).

Amakuru kandi anavuga ko ukuriye Urwego rushinzwe ubutasi rw’u Burundi (SNR), Etienne ‘Steve’ Ntakirutimana nawe yagiye I Kampala kenshi, aho ngo buri gihe yakirwaga bitangaje ndetse akarindirwa umutekano n’abasirikare ba CMI bisobanuye ko yabaga ari umushyitsi w’ingenzi kandi waje mu butumwa bufitiye inyungu ibihugu byombi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *