Rose Muhando agiye gusubira mu idini ya Islam

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzaniya, Rose Muhando  yatangaje ko agiye kuva mu idini ya gikirisitu agasubira mu idini ya islam yahozemo.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana  nka Mbela, Nibebe, Jipange Sawa Sawa n’izindi hano mu Rwanda, yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma y’aho urukundo yajyaga abwirwa ko ruri mu bukirirsitu ntarwo yahabonye.

Abinyujije ku mbuga nkoranya mbaga, Muhando yagize ati “Nkimara kurokoka  nabwiwe amagambo y’urukundo, nizezwako nzahura n’abantu bafite urukundo. Mu mwanya w’ibi, nabonye akababaro ka buri munsi. Urugero umuntu aragutumira, utakwitabira wabuze uburyo bwo kuhagera, akakwita umubeshyi. Bibagirwa buri kimwe cyiza naba narakoze. Ndimo gutekereza kujya mu idini yanjye,nziko nzahabona ibyishimo.”

Muhando avuga ko mu buzima bwe bwa gikirirsitu yahuye n’akababaro n’ibimurushya byinshi aho kubona ibyo yari yiteze.

Ibi bitangajwe mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ko  Muhando asa n’uwacanganyikiwe. Ibi byiyongeraho kuba uyu mugore atagira n’aho urubyaro rwe rurambika umusaya.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Rose Muhando ni umwe mu baririrmbyi b’indirimbo z’Imana bamenyekanye muri Tanzaniya no muri aka karere. Azwiho kuririmba acyebura abantu abasaba kugandukira Uhoraho ngo bave mu kwivuruguta mu by’isi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *