Gakenke: Ntibavuga rumwe ku mpamvu nyamukuru itera abana kugwingira

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke kabimburira utwo mu Ntara y’amajyaruguru mu kugira umubare muninu w’abana bagwingiye, bamwe mu baturage bo muri aka Karere ntibavuga rumwe ku mpamvu nyamukuru itera ubwiyongere bw’iki kibazo.

Ikibazo cy’imirire mibi kigaragariza ahanini mu bugwingire bw’abana by’umwihariko abari munsi y’imyaka itanu, iri mu bikomeje kugaragara nk’ibihangayikishije Leta, mu mibare itandukanye mu Karere ka Gakenke, kaza imbere y’utundi mu kugira abana benshi bafite iki kibazo, bamwe mu bahatuye ngo hari byinshi bagenda basobanukirwa mu bijyanye no kugaburira abana.

Umuturage wo muri aka karere, Mustafa Bahati Matabaro, aganira na RadioTv10, avuga ko akora ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage, avuga ko we asanga hari impamvu nyinshi zitera kwiyongera kw’iki kibazo, harimo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batanoza gahunda y’ubufasha buhabwa abafite ikibazo, ubuiji bwa bamwe mu gutegura indyo nzima no guhuga kwa bamwe mu babyeyi bakarangarana abana.

Aragira ati”Mbona iki kibazo cy’imirire mibi muri aka Karere giterwa n’impamvu ziirimo amikorere ya bamwe mu bayobozi badaha abana Shisha kibondo n’amata, uko leta yabibageneye, hari ababyeyi batazi gutegura indyo yuzuye, hari n’abahuze bibereye mu gushaka imibereho ntibite kubana babo”.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko hagati ya 2014 na 2015, 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bagwingiye muri 2014 honyine uyu mubare wari kuri 44%.

Mu gihe imibare igaragaza ko mu Rwanda abana bagwingiye bari kuri 38% Intara y’Iburengerazuba niyo igaragaramo abana benshi bagwingiye kuko bari ku kigereranyo cya 45,9% igakurikirwa n’Amajyaruguru iri kuri 38,9%.

Iki ni ikibazo gisa nk’aho kigera ku bana bakivuka kuko 18% by’abana bafite hagati y’amezi 6 na 23 ni bonyine bagaburirwaga hakurikijwe gahunda nyayo yo kugaburira abana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *