Gakenke: Ntibavuga rumwe ku mpamvu nyamukuru itera abana kugwingira

Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke kabimburira utwo mu Ntara y’amajyaruguru mu kugira umubare muninu w’abana bagwingiye, bamwe mu baturage bo muri aka Karere ntibavuga rumwe ku mpamvu nyamukuru itera ubwiyongere bw’iki kibazo. Ikibazo cy’imirire mibi kigaragariza ahanini mu bugwingire bw’abana by’umwihariko abari munsi […]

Nyabihu: Umwana na nyina bishwe n'abantu bataramenyekana

Umuyobozi w’Akagari ka Rurembo gaherereye   mu Murenge wa Rugera ho mu  Karere ka Nyabihu,  Deogratias Seruvugo aremeza amakuru y’uko umubyeyi n’umwana we batuye mu Mudugudu wa Bihe bishwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana. Uyu muyobozi utashatse kugira byinshi atangariza Bwiza.com kuri iki kibazo, ku butumwa  watsapu yatangaje ko abishwe ari  Floride Mukeshimana wavutse mu 1984 n’umwana […]

Nari nasinze ubwo nakinaga ya purono- Kim Kardashian

Umunyamideli akaba n’ikimenyabose kuri televiziyo, Kim Kardashian avuga ko yari yanyoye ibisindisha ubwo yakinaga filimi y’urukosazoni (purono) mu myaka yashize. Uyu mugore yatangaje ibi mu kiganiro ‘ Keeping up with the Kardashians’ avuga ko  yari yasinze gusa akemeza ko ari kimwe mu bintu bibi byamubayeho. Ati “ Nabikoze rimwe nyuma ndashyingirwa. Buri wese arabizi ko […]

Nta gitutu kituriho, Rayon Sports yaduhaye umukoro- Mugiraneza J. Baptiste

Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Mugiraneza Jean Batiste (Migi), avuga ko nta gitutu kibariho mu gihe bitegura gukina n’ikipe yo muri Tunisia, Club African, mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Mugiraneza ashimangira ko Rayon Sports yabahaye umukoro ubwo yageraga muri kimwe cya kane cya CAF confederation Cup, bityo nabo bakumva bagakwiye kugera ikirenge […]

 Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rudateze kuganira na Afurika y’Epfo ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa mu biganiro biteganyijwe hagati y’ibihugu byombi mu minsi iri imbere. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu, aherutse gutangaza ko Kayumba Faustin  Nyamwasa […]

Ghana: Uwapfuye yari akarishye ashyingurwa mu isanduku ifite ishusho y’urusenda

Abaturage bo mu gihugu cya Ghana banyurwa no kubaza imva zigaragaza ubuzima bwa ba nyakwigendera, inzozi z’ibyo bifuzaga kugeraho ndetse n’ibyo bakundaga, ku muntu wari usanzwe ari intavugirwamo, ashyingurwa mu isanduku ifite ishusho y’urusenda. Abo mu miryango ya ba nyakwigendera bemeza ko abapfuye bakwiye gusezerwaho mu buryo bwiza cyane bushoboka, aho usanga imihango yo gushyingura […]

Huye: Ikibazo cy’abanze kwishyura imitungo bangije kibangamiye ubumwe n’ubwiyunge

Abatuye mu murenge wa Huye uri mu Karere ka Huye, bavuga  ko wabayemo ubwicanyi ndengakamere muri jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo ngo bagerageje kwiyunga bemeza ko ubu ubumwe n’ubwiyunge bubangamiwe n’abanze kwishyura imitungo bangije bakanga no gusaba imbabazi abo bahemukiye. Umusaza Rurangwa Stanislas utuye mu kagari ka Muyogoro, ni umwe mu barokotse Jenoside, avuga ko muri […]

Centrafrica: Umucuruzi yishe umukuru w’inyeshyamba wasimbuye mubyara we wishwe na RDF

Umukuru w’agatsiko k’ubwirinzi kitwaza intwaro wo mu gace ka PK5 kiganjemo abasilamu mu murwa mukuru wa Centrafrica, Bangui, kuri iki Cyumweru, itariki 25 Ugushyingo 2018, yishwe n’umusivili w’umucuruzi nk’uko byemejwe n’abaturage muri aka gace ndetse na Imam w’umusigiti. Umurambo w’uyu mukuru w’aka gatsiko witwa Mahamat Tahir bakundaga kwita ‘Apo’ wagejejwe ku musigiti wa Ali Babolo […]

Mukura VS yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo- AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2018, ahasaga Saa Tatu na mirongo ine n’itanu (09:45); ikipe ya Mukura VS yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, yerekeje muri Afurika y’Epfo, aho igiye gukina n’ikipe yaho ya Free State Stars. Ni umukino mpuzamahanga ubanza uzaba ku wa Gatatu tariki […]

Umukuru w’Igipolisi cy’u Butaliyani yasuye icy’u Rwanda yizeza gukomeza ubufatanye

Umuyobozi mukuru w’Igipolisi cy’u Butaliyani, Gen C.A Giovanni Nistri, kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Ugushyingo yasuye Igipolisi cy’u Rwanda, aho yakiriwe n’umukuru wacyo, IGP Dan Munyuza ku cyicaro gikuru ku Kacyiru. Uruzinduko rwa Gen. C.A Giovanni Nistri ku cyicaro cya polisi ngo bisobanuye ubufatanye bukomeje kuzamuka hagati y’igipolisi cy’ibihugu byombi. Igipolisi cy’u Rwanda (RNP) […]

Nari naratekereje ko bashobora no kundasa- Ingabire Victoire

Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire avuga ko umunsi yavaga i Burayi agiye gukinira politiki ku butaka bw’u Rwanda, ngo yiyumvishaga ko hari ibibi ashobora gukorerwa nko gufungwa, kuraswa n’ibindi. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika, asobanura byinshi ku buzima bwe muri gereza n’urugendo rwe muri politiki nyuma yo guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu, ni […]

Icyatumye Chris Brown yishimira ugutandukana kwa Rihanna n’umukunzi we

Umuhanzi Chris Brown afite akanyamuneza aterwa no kuba  Rihanna yaratandukanye n’uwo bahoze bakundana, Hassan Jameel kuko ngo yatinyaga  ko bashyingiranwa kandi na we akimukunda. Inshuti ya hafi y’uyu muhanzi yatangarije Hollywoodlyfe ko Chris agifite icyifuzo cyo kuba yabana na Rihanna kandi ko yari ahangayitse ubwo uyu mukobwa yari mu rukundo n’umuherwe Jameel. Yagize ati “  […]

Perezida Nkurunziza arasaba ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yari iteganyijwe isubikwa

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 24 Ugushyingo, abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa EAC muri iki gihe akaba na  Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasabye ikindi gihe cyo kwitegura  inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango itaganyijwe kuwa 30 Ugushyingo 2018, I Arusha muri Tanzania asaba ko yakwigizwa […]

Uganda: Uwarokoye umuhanzikazi Iryn Namubiru mu Kiyaga cya Victoria ntiyabashije kwitabara

Umugiraneza wafatwa nk’intwari mu gihugu cya Uganda witwa Bosco Owejo kuri uyu wa Gatandatu ushize ni umwe mu bantu baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Victoria, aho bivugwa ko yijugunye mu mazi ari gutabara abri barimo kurohoma barimo umuhanzikazi, Iryn Namubiru n’abandi ariko bikarangira nawe arohamye. Inkuru dukesha The New Vision iravuga ko […]

RDC: Batanu barimo umusirikare wa FARDC bahitanwe n’impanuka

Abantu batanu barimo umusirikare wa Leta bahitanwe n’impanuka y’imodoka yabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018. Ni impanuka yabereye i Kachungwe, Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho imodoka yari itwaye imizigo n’abantu yaburaga feri ikibirindura, abari bayirimo bahasiga ubuzima abandi barakomereka. Polisi ishami ryo mu muhanda, itangaza ko iyi modoka yakoreye […]

Rusizi: Ababyeyi barasabwa kongera imbaraga mu gukundisha abana ishuri

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi busanga  kuba hari abana bata ishuri, biterwa ahanini n’ababyeyi batabakurikirana ngo baribakundishe ahubwo bagahugira mu yindi mirimo, bugasaba buri mubyeyi wese kwibuka uruhare rwe mu burezi bw’abana. Ibi byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo mu kigo ‘Saint Matthew’s college’ ry’itorero ry’Abangilikani, Diyoseze ya Cyangugu basozaga umwaka w’amashuri, bamwe mu bana n’ababyeyi […]

RDC: Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika irikanga igitero cy’iterabwoba

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ifite impungenge ko ishobora kugabwaho igitero by’iterabwoba. Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko iyi Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru itigeze ifungura imiryango kubera izi mpungenge. Ijwi rya […]

Kicukiro: Polisi yafashe umugabo ukekwaho kwiba amadorari mu rugo yakoragamo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga kubufatanbye n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) bafashe Ndagijimana Emmanuel ukekwaho kwiba amadorari y’amanyamerika ibihumbi $5500 ahwanye na Miliyoni 4,800,000Frw mu rugo yakoragamo akazi k’ubuzamu ruherereye mu kagari ka Rukatsa, Umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro. Mbarushimana Yves Theoneste wibwe aya mafaranga tariki 23 Ugushyingo, avugako nyuma yokwibwa […]