Umunyamideli akaba n’ikimenyabose kuri televiziyo, Kim Kardashian avuga ko yari yanyoye ibisindisha ubwo yakinaga filimi y’urukosazoni (purono) mu myaka yashize.
Uyu mugore yatangaje ibi mu kiganiro ‘ Keeping up with the Kardashians’ avuga ko yari yasinze gusa akemeza ko ari kimwe mu bintu bibi byamubayeho.
Ati “ Nabikoze rimwe nyuma ndashyingirwa. Buri wese arabizi ko nari nasinze, urwasaya rwanjye rwaratitiraga igihe cyose.”
Kim avuga ko mu by’ukuri iby’iriya filimi y’urukozasoni bitafatwa ahanini nk’ikintu kibi kuko yatumye we n’umuryango we bamenyekana.
Avuga ko ari ibihe byari bigoye kuri we akemeza ko ubu yahindutse atakiri wa wundi wa kera.
Ati “ Nanyuze mu bihe bikomeye, navuga nko mu gihe cy’imyaka cumi na. Sinkiri nka kera, gusa n’ubu ndishima, ndacyari ubuzima bw’ibirori.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Kim Kardashian yamenyekanye nyuma yaho amashusho y’urukozasoni ye n’umuririmbyi Ray-J akaba na Musaza wa Brandy yo mu 2003.
Aya mashusho yashyizwe ahagaragara mu 2006 no mu 2017.


