Uganda: Uwarokoye umuhanzikazi Iryn Namubiru mu Kiyaga cya Victoria ntiyabashije kwitabara

Sangiza iyi nkuru

Umugiraneza wafatwa nk’intwari mu gihugu cya Uganda witwa Bosco Owejo kuri uyu wa Gatandatu ushize ni umwe mu bantu baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Victoria, aho bivugwa ko yijugunye mu mazi ari gutabara abri barimo kurohoma barimo umuhanzikazi, Iryn Namubiru n’abandi ariko bikarangira nawe arohamye.

Inkuru dukesha The New Vision iravuga ko Bosco Owejo yabashije kurokora umuhanzikazi Iryn Namubiru n’abandi ariko kubw’ibyago we ntabashe kwitabara, kuko yaje kurohama agerageza gutabara abandi.

Iryn Namubiru with a pal on the boat cruise
Iryn Namubiru n’Igikomangoma Wasajja nyuma yo gutabarwa

prince wasajja and iryn namubiru safe as scores die lake victoria boat accident min 1

Umuhanzikazi Namubiru avuga ko ameze neza ntacyo yabaye ariko akiri mu ihungabana kubera ibyabaye. Uyu akaba yari umwe mu bantu bagera mu 100 bari muri ubu bwato bagiye kwishimisha ariko haza kuza umuyaga ukomeye urohamisha ubwato.

Kanda hano hasi usome inkuru bisa

https://bwiza.com/2018/11/25/uganda-20-bimaze-kwemezwa-ko-baguye-mu-mpanuka-yubwato-bwarimo-bimwe-mu-byamamare/

Abatabazi bagizwe n’abapolisi n’abasirikare ba Uganda bahise batangira ibikorwa by’ubutabaz mu Kiyaga cya Victoria barokora abari bakiri bazima ndetse bakuramo n’imirambo y’abari bamaze gupfa.

Kuri iki cyumweru igipolisi kikaba cyatangaje ko abantu 30 ari bo bimaze kumenyakana ko bapfuye, mu gihe abasaga 60 baba barohamye.

Mu bantu bapfuye kandi harimo umugore witwa Winnie Kobusingye w’imyaka 27 wari umucuruzikazi muri Kampala bivugwa ko yasize umwana w’umuhungu w’imyaka 3.

pic33
Winnie Kobusingye wasize umwana w’imyaka 3

Hagati aho, abafite ababo n’inshuti baguye muri iyi mpanuka agahinda ni kose.

boat11 boat9 boat7 boat5

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *