Nyabihu: Umwana na nyina bishwe n'abantu bataramenyekana

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akagari ka Rurembo gaherereye   mu Murenge wa Rugera ho mu  Karere ka Nyabihu,  Deogratias Seruvugo aremeza amakuru y’uko umubyeyi n’umwana we batuye mu Mudugudu wa Bihe bishwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana.

Uyu muyobozi utashatse kugira byinshi atangariza Bwiza.com kuri iki kibazo, ku butumwa  watsapu yatangaje ko abishwe ari  Floride Mukeshimana wavutse mu 1984 n’umwana we  w’umuhungu, Honore Habumuremyi wavutse mu 2013 yabyaranye n’uwitwa  Olivier Kagabo utuye mu kandi kagari.

Yagize ati “ Nibyo bishwe gusa numva wabaza ubugenzacyaha nibwo bwadufasha twembi. Ubu turi kumwe n’ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere.”

Abajijwe niba uyu muryango hari amakimbirane wari ufitanye n’abandi bantu yagize ati “ Ibyo ntibyabura.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha kuri telefoni ntiyitaba ahagana saa munani n’iminota 37ntiyitaba. Ubutumwa bugufi twamwoherereje nyuma nyiyabusubije.

Iyo atwitaba cyangwa se akadusubiza, twari kumubaza aho iperereza rigeze, niba hari umuntu ukekwaho ubu bugizi bwa nabi.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *