Umukuru w’Igipolisi cy’u Butaliyani yasuye icy’u Rwanda yizeza gukomeza ubufatanye

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru w’Igipolisi cy’u Butaliyani, Gen C.A Giovanni Nistri, kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Ugushyingo yasuye Igipolisi cy’u Rwanda, aho yakiriwe n’umukuru wacyo, IGP Dan Munyuza ku cyicaro gikuru ku Kacyiru.

Uruzinduko rwa Gen. C.A Giovanni Nistri ku cyicaro cya polisi ngo bisobanuye ubufatanye bukomeje kuzamuka hagati y’igipolisi cy’ibihugu byombi.

Ds6coG6XoAA80Xs

Igipolisi cy’u Rwanda (RNP) kikaba cyarungukiye bikomeye muri ubu bufatanye binyuze mu kwigira ku mikorere myiza, ubunararibonye, n’amahugurwa ya kinyamwuga nk’uko byemezwa na IGP Dan Munyuza.

Ds6kdXsWsAANbm7

IGP Munyuza akomeza yemeza ko Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu gipolisi cy’igihugu izakomeza ubufatanye buriho hagati yacyo n’Igipolisi cy’u Butaliyani kizwi nka Carabinieri, kandi ko biteguye kwihutisha buri kimwe muri gahunda y’ubu bufatanye.

Ds6crbrWoAAfB7c

Naho umukuru w’Igipolisi cy’u Butaliyani, Gen C.A Giovanni, avuga ko imikoranire yabo n’Igipolisi cy’u Rwanda yubakiye ku bufatanye bufite ingufu no kwiyemeza kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ati: “ Ubufatanye nk’ubwo ni urufunguzo ku mudendezo n’umutekano w’abaturage bacu.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *