Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire avuga ko umunsi yavaga i Burayi agiye gukinira politiki ku butaka bw’u Rwanda, ngo yiyumvishaga ko hari ibibi ashobora gukorerwa nko gufungwa, kuraswa n’ibindi.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika, asobanura byinshi ku buzima bwe muri gereza n’urugendo rwe muri politiki nyuma yo guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu, ni nabwo yakomoje ku by’urugendo rwe, kuva i Burayi ajya mu Rwanda mu mwaka wa 2010.
Mu mwaka wa 2010, nibwo Ingabire yafashe indege yerekeza i Rwanda, avuga ko agiye kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ahageze nibwo yaje gufungwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo n’icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma y’ ijambo yavugiye ku rwibutatso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa 16 Mutarama 2010.
Ingabire kandi yashinjwe ibindi byaha birimo ubugambanyi, kurema umutwe w’ingabo ugamije igitero no kwangisha abaturage ubuyobozi buriho.
Muri iki kiganiro na VOA, umunyamakuru yamubajije ikibazo, agira ati “Uburyo ubisobanurira umuntu ashobora kumva ko wavuye i Burayi uje muri politiki ariko witeze gufungwa?
Mu kumusubiza, Ingabire yagize ati “Nibyo, mva i Burayi na bagenzi banjye, twari twarakoze isesengura ryose ry’ibishoboka, kuko burya iyo uri mu nzira, ntabwo uhita uvuga ngo iyi nzira ngiyemo, cyane iyo ari inzira utiha, ari ikintu utari bwihe, ari icyintu uzi ko uri busabe, uba uzi ko uri busabe bakaguha, uri busabe bakakwima, uzi ko uri bunyure mu nzira zigoye. Inzira yo kunyura muri gereza ni imwe mu nzira twari twaratekereje.
Akomeza avuga ko batatekerezaga gereza gusa, ahubwo ko hari n’ibindi bibi bacyekaga ko bakorerwa birimo no kwicwa.
Yagize ati “Twari twaratekereje ko n’ibibi bishobora kubaho, nari naratekereje ko bashobora no kundasa, nari naratekereje ko bashobora no kumfunga, nari naratekereje ko bashobora no kundekera aho ntibagire n’icyo bantwara,… Izo nzira zose twari twarazitekerejeho, umuntu yarabyiteguye, mu mutwe, mu mutima, mu mubiri ari nta kibazo”.
Ingabire Victoire ni umuyobozi mukuru w’Ishyaka FDI-Inkingi ritemewe mu mashyaka akorera mu Rwanda, ku wa 13 Ukuboza 2013, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga, Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka umunani.
Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo Ingabire hamwe n’inzindi mfungwa zisaga ibihumbi bibiri, bahawe imbabazi na Perezida Kagame, barafungurwa. Ubu akaba atangaza ko yifatanyije n’abandi banyarwanda mu bikorwa byo kubaka igihugu.


