Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2018, ahasaga Saa Tatu na mirongo ine n’itanu (09:45); ikipe ya Mukura VS yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, yerekeje muri Afurika y’Epfo, aho igiye gukina n’ikipe yaho ya Free State Stars.
Ni umukino mpuzamahanga ubanza uzaba ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2018; w’irushanwa mpuzamahanga rihuza amakipe yabaye aya kabiri iwayo, ku mugabane wa Afurika (CAF confederation cup).
Umutoza wa Mukura VS, Habingingo Francis aganira n’itangamaku, ubwo bari basoje imyitozo ya nyuma kuri sitade Amahoro, yavuze ko iyi kipe ajyanye itari iy’akana yo gusuzugurwa.
Yagize ati” Mukura ntabwo ari ikipe yo gusugura, tugiye gukina n’ikipe ikomeye, ariko natwe twiteguye guhagararira neza igihugu. Nagerageje kureba amashusho (Video) yiriya kipe, ni ikipe ifite abakinnyi bakuru. Gusa natwe dufite abana bato bagiye gukina bwa mbere imbere y’imbaga y’abantu”.

Yakomeje agira ati” Nakomeje kureba ibitego byishi batsinda nsanga ibyishi biva ku mipira y’imiterekano, twiteguye neza, twabashije kuyiga neza, Intego tujyane ni ukugira ngo turebe ko twakwitwara neza tukabona inota rimwe byaba byiza tukabona itsinzi”.
Mukura VS igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, aho ifite amanota 13, ikaba irushwa n’ikipe ya mbere amanota abiri.
Naho Free State Stars iri ku mwanya wa Cyenda muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo, aho irusha ikipe ya nyuma amanota ane.
Mukura yajyanye abakinnyi 18 Aribo:

Rwabugiri Omar,Ingabire Aime’ Regis,Nsimirimana Davide, Rugirayabo Hassan,Mutijima Janvier,Nkomeje Alexis, Munyakazi Yussuf, Ciza Hussein,Duhayindavyi Gael, Munezero Dieudonne, Romami Frank, Iradukunda Bertrand,Twizeyimana Onesme, Ndizeye Innocenent na Ndayishishiye Christophe.

Paul Mugabe/ Bwiza.com


