Abatuye mu murenge wa Huye uri mu Karere ka Huye, bavuga ko wabayemo ubwicanyi ndengakamere muri jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo ngo bagerageje kwiyunga bemeza ko ubu ubumwe n’ubwiyunge bubangamiwe n’abanze kwishyura imitungo bangije bakanga no gusaba imbabazi abo bahemukiye.
Umusaza Rurangwa Stanislas utuye mu kagari ka Muyogoro, ni umwe mu barokotse Jenoside, avuga ko muri rusange bagerageje gutanga imbabazi ku bateye intambwe bakazibasaba ndetse ngo banabanye neza ariko ngo hari abandi babahemukiye babangiriza imitungo ariko banze kubishyura, iki kibazo avuga ko ari inkomyi y’ubumwe n’ubwiyunge muri uyu murenge.
Agira ati “mu mudugudu ntuyemo harimo abantu batanu bampemukiye, muri bo batatu bateye intambwe baraza turaganira bansaba imbabazi ndabababarira, ubu tubanye neza ariko harimo babiri bananiye pe, ntibaje ngo banyegere numve niba baranayabuze mbasonere ariko ducyemure ikibazo dufite kuko nagiye mbabarira abandi bayabuze. Ahubwo iyo duhuye aba andeba nabi, abana be ni uko ntiyagira ubukwe ngo antumire,…”.
Umwe mu bahuza b’abakorewe Jenoside n’abayikoze muri uyu murenge, Kanamugire Venuste, yemeza ko ikibazo cy’imitungo kiri muri uyu murenge kibangamiye cyane ubumwe n’ubwiyunge.
Agira ati “hari uvuga ati ‘mfite isambu ntoya si nayigurisha ngo nishyure’ , ugasanga hari umugore wishyuzwa imitungo yangijwe n’umugabo we nyamara icyo gihe bari batarashakana akabyitwaza, ati ‘ko yabyangije tutarabana ndabyishyuzwa kubera iki? Abandi bakumva ko kuba barafunzwe ubwo ibihano babibonye byarangiye nta mpamvu yo kwishyura ibyo bangije».
Uyu musaza kandi avuga ko hari n’abanga kwishyura imitungo bitwaje ko inkiko gacaca zaciwe badahari bakaba batemera ibyazivuyemo, cyangwa ngo abagiye babeshyerwa na bagenzi babo bakabagerekaho n’ibyo batangije bitewe n’uko bari muri Gereza.
Uwamahoro Beatha ushinzwe irangamimerere na Notariya mu murenge wa Huye nawe yemeza ko hakiri abaturage benshi bagiye bangiza imitungo y’abandi mu gihe cya jenoside ariko bakaba barinangiye kwishyura.
Agira ati« koko hari abaturage binangiye banze kwishyura ariko iyo turimo kurangiza imanza za Gacaca ,hari aho tugera tugasanga nta kintu bafite cyavamo ubwishyu ariko na none abarokotse jenoside bifuza ko babegera bakabasaba imababazi ni uko nabyo babyanze, ubu turimo kwifashisha n’abafatanyabikorwa ngo badufashe turebe ko iki kibazo cyarangira»
Ndayisaba Eric umuyobozi wungirije w’umuryango nyarwanda, Association Modeste et Innocent ( AMI ) ari nawo wifashishijwe mu gucyemura ikibazo cy’imitungo, avuga ko bahisemo gushyiraho abantu bitwa Abahuza muri buri kagari hagamijwe kugira ngo bahuze impande zombi ari uwangirijwe ibye ndetse n’uwabyangije
Uyu muyobozi kandi avuga ko baba banafite amarangizarubanza y’Inkiko Gacaca ,uwo basanze afite ubwishyu bamugira inama yo kwishyura hagendewe kuri ayo marangizarubanza ariko ngo hari n’abashaka kwishyura bakabura abo bishyura kuko baba baragiye gutura handi nko mu mujyi wa Kigali banabahamagara ngo baze babishyure bakanga, bigatuma rwa rubanza rutarangizwa bagahora bafite ibibazo by’imitungo.


