Rusizi: Ababyeyi barasabwa kongera imbaraga mu gukundisha abana ishuri

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi busanga  kuba hari abana bata ishuri, biterwa ahanini n’ababyeyi batabakurikirana ngo baribakundishe ahubwo bagahugira mu yindi mirimo, bugasaba buri mubyeyi wese kwibuka uruhare rwe mu burezi bw’abana.

Ibi byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo mu kigo ‘Saint Matthew’s college’ ry’itorero ry’Abangilikani, Diyoseze ya Cyangugu basozaga umwaka w’amashuri, bamwe mu bana n’ababyeyi bakaba barashimangiye ko umwana witaweho n’ababyeyi ku ishuri atabura gutsinda neza.

Mugisha Arnauld avuga ko kwitabwaho cyane n’ababyeyi, bibafasha mu myigire yabo, ati ” umwana witabwaho n’ababyeyi ku ishuri atandukanye kure n’utitabwaho nubwo iwabo baba bafite ibindi byose bamuha mu buzima. Iyo baza kureba uko wiga, wakora n’amakosa bagafatanya n’ishuri  kugucyaha hakiri kare, bikubuza kwiroha mu kigare cy’abanyangeso mbi, ugakura ukunda ishuri n’imyitwarire yawe ikaba ntamakemwa.’’

Ababyeyi na bo basanga nta butunzi bukomeye nko kwita ku wo wabyaye,ukamufasha kwiga neza,kuko na we akugirira akamaro agahesha ishema n’igihugu cye mu ngeri nyinshi.

Uwamahoro Olive, ati “ibyo twishimira uyu munsi ni imbuto z’ibihe bishize. Gufatanya kwita  ku mwana ntiwumve ko ubwo ari ku ishuri ay’ishuri wayarishye, wamugaburiye, wamwambitse neza nta kibazo gisanzwe afite bihagije ahubwo ukanamufasha kwiga n’imyitwarire ye ukayikurikiranira hafi,bituma  yiga neza,agatsinda cyane ari na byo dusaba ababyeyi barerera hano bose.’’

Umukozi mu ishami ry’uburezi muri aka karere, Nteziyaremye Jean Pierre avuga ko hari bamwe mu babyeyi bahugira mu gushaka imibereho bakibagirwa inshingano zo kurera,  aragira ati “nta  bizinesi iruta umwana wibyariye, turasaba buri wese urebwa n’inshingano zo kurera,cyane cyane ababyeyi kwita ku bana muri byose, kuko igihugu cyacu cyafashe gahunda yo guteza imbere uburezi mu buryo bwose bushoboka.’’

Uwari uhagarariye itorero Anglikani muri iki gikorwa, Kanoni Ndizihiwe  Azarias  yavuze ko uburezi ari imwe mu nkingi yitabwaho cyane muri iri torero, yizeza ababyeyi ibishoboka byose ngo  abarererwa mu mashuri yabo bagire uburezi n’uburere bushyitse, ababyeyi basabwa gukomeza ubufatanye busesuye nk’uko na byo byagarutswe ho n’umuyobozi w’iri shuri Neza Keneth.

Abiga muri Saint Matthews college bishimira umusaruro babonye.
Abiga muri Saint Matthew’s college bishimira umusaruro babonye
Nteziyaremye Jean Pierre ukora mu ishami ryuburezi mu karere ka Rusizi asanga umwana witaweho nababyeyi ku ishuri adashobora kurita cyangwa ngo yige nabi.
Nteziyaremye Jean Pierre ukora mu ishami ry’uburezi mu karere ka Rusizi asanga umwana witaweho n’ababyeyi ku ishuri adashobora kurita cyangwa ngo yige nabi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *