RDC: Abasirikare n’abapolisi bamennye inzugi biba iby’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu duce twa Mapasa, Nguba n’ak’ubucuruzi ka Tenke, mu ntara ya Lualaba, bashinja abapolisi n’abasirikare kubamenera inzugi z’inzu, bakinjiramo bagasahura ibintu n’amafaranga.

Abaturage bavuga ko izi nzego zigabye mu gace ka Kolwezi mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira iryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, binjira mu nzu z’ubucuruzi n’izo kubamo bavuga ko barimo guhiga ibyibwe mu ruganda TFM.

Umwe mu baturage agira ati “babanje kumena inzugi z’aho ducururiza barinjira, badusabye amafaranga, nka njye banyambuye agera ku bihumbi 100 by’amanyecongo (61 USD), batwara amafaridi y’itabi n’ibindi bintu bitandukanye,…”.

Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, ngo izi nzego za Leta zababwiraga ko zirimo gusaka ibikoresho byibwe mu ruganda rwa TFM ariko abaturage bakabihakana bavuga ko rwari urwitwazo kugira ngo babone uko babacucura.

Umuyobozi wa Polisi i Tenke, avuga ko hari itegeko abapolisi bari bahawe ryo gusaka muri utu duce twavuzwe haruguru. Ibyo abaturage bashinja izi nzego ngo bikaba byaramanuye ubuyobozi bw’inzego z’umutekano busaba buri muntu wasahuwe kwiyandika kugira ngo hakorwe iperereza ababikoze bahanwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *