Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Congo mu kurushaho gukomeza ubufatanye

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’intumwa z’abasirikare batandatu bakuru ba Repubulika ya Congo bari mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, itariki 27 Ugushyingo basuye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba baganira uko ingabo z’ibihugu byombi zarushaho gufatanya.

Izi ntumwa zari ziyobowe na Maj. Gen. Guy Blanchard Okoi, umugaba mukuru w’ingabo za Congo (Congolese Armed Forces) ziri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru.

Bagiranye ibiganiro n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ku gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi; impande zombi ziyemeza kubaka ubufatanya bukomeye buzatuma babasha kugera ku nshingano zabo.

Nyuma yo kugirana ibiganiro, Maj. Gen. Okoi yagize ati: “ Twaganiriye ku bibazo duhuriyeho hagati y’ingabo zacu .. ibyo bibazo; nibikemurwa, bizadushoboza kuba dushoboye kuzuza ubutumwa bwacu kandi hejuru ya byose, tugirane ubuvandimwe buhoraho kandi busanzwe ,”

DtA O 8WwAAc rl

Mbere yo gusura icyicaro cya RDF ku Kimihurura, Gen Okoi n’itsinda ayoboye babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho barambitse indabo ahashyinguye inzirakarengane zisaga 250,000 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barangije bazengurutswa mu nzu ndangamurage ibitse amateka ya jenoside basobanurirwa uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Biteganyijwe ko iri tsinda ry’abasirikare bakuru ba Congo-Brazzaville rizasura Akarere ka Rubavu, n’Ishuri rya Gisirikare rya Gako. Uru rugendoshuri rw’aba basirikare rwatangiye kuwa 26 Ugushyingo ruzasozwa kuwa 30 Ugushyingo 2018.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *