Ubushinjacyaha bwatsinze urubanza bwaregagamo uwitwa Bizimana Fidèle w’imyaka 35 y’amavuko, utuye mu Karere ka Gicumbi , Umurenge wa Rukomo , akagari ka Cyeya ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu.
Icyo cyaha yagikoze ubwo uyu mwana yanyuraga ku irembo ry’uregwa akamuhamagara ngo aze amutume amazi, ageze mu nzu Bizimana ahita akinga amwinjiza mu cyumba aramusambanya .
Mu iburana rye, Bizimana yaburanye ahakana icyaha cyo gusambanya umwana, ariko akemera ko yamuhamagaye akamujyana iwe ngo amutume amazi.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwasabaga ko Bizimana yahanwa hashingiwe ku ngingo y’133 y’itegeko ngenga N°68/2018/ ryo ku wa 30/08/2018 ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine y’amavuko (14), igihano kiba igifungo cya Burundu.
Urukiko ariko rwamugabanyirije igihano rushingiye kuri raporo ya muganga yagaragaje ko nta ngaruka zikomeye icyaha uregwa yakoze cyateje uwo mwana, bityo rumugenera igihano hashingiwe ku ngingo ya 78 Al1 y’itegeko N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi .


