Umunyamakuru Ndayizera Phocas wari waraburiwe irengero afitwe na RIB

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Phocas Ndayizera umaze icyumweru yaraburiwe irengero yeretswe abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ugushyingo 2018, ku biro by’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza, RIB (Rwanda Investigation Bureau).

Phocas Ndayizera azwiho kuba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, akaba kandi yarakoranye na BBC Gahuzamiryango nk’uwukora ku giti cye (freelance) kugeza mu kwezi kwa Gatandatu.

Ubwo yasabwaga kubwira abanyamakuru icyo akurikiranyweho, Ndayizera yavuze ko ntacyo azi ku byo ashinjwa.

Ati “Hari mu masaha ya mugitondo nka saa tatu nari ngiye kureba umuntu i Nyamirambo, bamfatiye nyine hafi ya sitade i Nyamirambo, ntabwo namenya ahantu banjyanye mvuye kuri sitasiyo ya Remera, ahandi nafungiwe ntabwo mpazi, ntabwo navuga ngo ni ukubera iki, ariko niko byagenze”.

Ngo nawe aracyategereje iperereza ngo rigaragaze amenye ubwoko bw’ibyaha akurikiranyweho, by’umwihariko akavuga ko ntacyo bigeze bamugira.

Ati “Nta kibazo nagize, RIB yagiye yubahiriza uburenganzira bwanjye kandi byari ngombwa kugira ngo iryo perereza rigende neza, Kuva inzego z’umutekano zamfata, naratuje ndagenda kugira ngo bakore iperereza rigende neza ubwo baracyarikora, ndacyategereje ko rirangira kugira ngo bambwire”.

Ku ruhande rw’ubugenzacyaha na bo bemeye ko ari bo bamaze icyumweru bafunze uyu mugabo.

Umuvugizi w’ubugenzacyaha, Modeste Mbabazi yabwiye abanyamakuru ko Ndayizera akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba ndetse ko ubwo yafatwaga yari amaze gushyikirizwa ibiturika.

Yaba we n’uwari amaze kubimuha ngo bahise bafatwa, ati “Yafatanywe dynamite agiye kuzakira i Nyamirambo. Afatwa twabonye amakuru ko hari ibikorwa nk’ibyo biri gutegurwa na we na bagenzi be biba ngombwa ko bikurikiranwa arafatwa. Yafatanywe n’ibyo yari agiye kwakira n’uwari ugiye kubimuha bose batangira gukurikiranwa”

Abanyamakuru babajije impamvu urwego rw’ubugenzacyaha rutegereje iminsi irindwi yose kugira ngo rwemere ko ari rwo rufunze uyu mugabo mu gihe uru rwego rwari rwakomeje kuvuga ko rutazi aho aherereye.

Phocas Ndayizera yatawe muri yombi ku wa Gatatu w’icyumweru gishize afatiwe mu mujyi wa Kigali.

Kugeza uyu munsi mbere ya saa sita abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze ntawashoboraga gusobanura irengero ry’uyu munyamakuru.

Kugeza kuri uyu wa kabiri, umugore we yavugaga ko atazi neza aho umugabo we yaba yaragaragaye bwa nyuma, haba i Muhanga aho batuye cyangwa se mu kandi gace k’igihugu.

Ibinyamakuru byinshi byandikirwa ku mbuga za interineti byari bikomeje kwibaza aho uyu mugabo yarengeye, ndetse hari n’ibyibaza niba yaba akiriho.

Ubwo umuvugizi w’ubugenzacyaha yari imbere y’abanyamakuru yumvikanishije ko Phocas Nadayizera afunganye n’abandi bakekwaho icyaha kimwe na we.

Ariko ngo niwe wagaragajwe kubera ko ari we benshi bari bamaze iminsi babaza uko byamugendekeye.

RI
Ibiturika RIB itangaza ko yafatanye Ndayizera Phocas

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *