Burundi: Imirambo 14 mu ishyamba rya Kibira

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare b’u Burundi bari ku irondo bamishije amasasu ku bantu bari mu ishyamba rya Kibira, riherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi, Intara ya Cibitoke, aho bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Ku Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018, nibwo abasirikare ba Leta barashe aba bantu 14 bahasiga ubuzima, ku musozi wa Kibaye na Ruhembe, Zone Ndora, Komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke.

Nk’uko SOS/Burundi ibitangaza, ngo aba bantu bacukuraga amabuye y’agaciro mu ishyamba kimeza rya Kibira, umwe mu basirikare yayitangarije amakuru agira ati “abo bacukuzi baguwe gitumo mu ijoro barimo gucukura zahabu, abasirikare bari ku irondo (Patrouille) babamishamo amasasu 14 bapfira aho abandi baracika”.

Abatangabuhamya bavuga ko kugera ku wa Gatatu tariki ya 28 Ugushyingo 2018, iyo mirambo yabo yari ikiri muri iryo shyamba.

Umwe mu basirikare bakuru b’u Burundi utatangajwe amazina, ukorera muri ako gace, yagize ati “twabujijwe gucukura izahabu ku buryo ubwo aribwo bwose mu rwego rwo kubungabunga umutekano”.

Kibira ni pariki y’igihugu cy’u Burundi, igizwe n’ishyamba kimeza, rikunze kuvugwamo imitwe y’inyeshyamba irwanya Leta y’u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *