Rusizi: Bifuza ko ahari ibimenyetso ndangamateka habyazwa umusaruro

Sangiza iyi nkuru

Abaturage  bo mu karere ka Rusizi cyane cyane abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi  basanga muri aka karere n’aka Nyamasheke baturanye hari byinshi  biranga amateka y’u Rwanda bitabyazwa umusaruro w’ubukerarugendo, bakifuza ko byatunganywa bigasurwa nk’uko bigenda ahandi.

Iki cyifuzo  cyanagarutsweho ubwo abanyeshuri  b’ishuri  ‘Centre scolaire l’éducateur’  ry’uruganda rwa CIMERWA  mu murenge wa Muganza muri aka karere basuraga  ingoro y’amateka mu karere ka Huye, bamwe muri bo n’abarezi babo bavuga ko ari bwo bwa mbere  bahageze, bityo bakifuza ko n’ibiranga amateka mu karere kabo  bitunganijwe neza byabinjiriza.

Irihose Aliette Cynthia wiga mu wa mwaka wa Gatandatu w’abanza,  yagize ati “nashimishijwe cyane n’ukuntu ibiranga imibereho n’amateka y’abanyarwanda bo hambere bibungabunzwe hano muri iyi ngoro [Huye], n’iwacu mu turere twa Rusizi na Nyamasheke hari ibyiza byinshi byatunganywa bigasurwa na benshi nk’uku, bikinjiriza amafaranga menshi igihugu bikanatanga akazi ubushomeri bukagabanuka.’’

Umuyobozi w’iri shuri,  Havugimana  Valens yunga mu ry’aba bana n’abandi baturage, agasaba ababishinzwe gushaka uko aka gace na ko kakubakwamo ingoro y’amateka  hakurikijwe ibihari.

Nk’aho bita kwa Musinga mu mujyi wa Rusizi, mu Kigaga i Shangi aho  Rezida wa mbere w’u Rwanda Richard Kandt yatuye, ku bigabiro bya Rwabugili hafi y’ibiro by’aka karere  ka Nyamasheke n’ahandi henshi.

Umukozi w’ingoro y’amateka n’imibereho by’abanyarwanda, Ngara Jean Bosco, avuga ko iki cyifuzo gifite ishingiro kandi gitekerezwaho cyane, mu bihe biri imbere n’ibiranga amateka biri muri utu turere bikazabyazwa umusaruro.

Bishimiye kubona bimwe mu bikorwa byubugeni nubukorikori bikorerwa muri iyi ngoro.
Bishimiye kubona bimwe mu bikorwa by’ubugeni n’ubukorikori bikorerwa muri iyi ngoro

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *