Abaturage bo mu karere ka Rusizi cyane cyane abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi basanga muri aka karere n’aka Nyamasheke baturanye hari byinshi biranga amateka y’u Rwanda bitabyazwa umusaruro w’ubukerarugendo, bakifuza ko byatunganywa bigasurwa nk’uko bigenda ahandi.
Iki cyifuzo cyanagarutsweho ubwo abanyeshuri b’ishuri ‘Centre scolaire l’éducateur’ ry’uruganda rwa CIMERWA mu murenge wa Muganza muri aka karere basuraga ingoro y’amateka mu karere ka Huye, bamwe muri bo n’abarezi babo bavuga ko ari bwo bwa mbere bahageze, bityo bakifuza ko n’ibiranga amateka mu karere kabo bitunganijwe neza byabinjiriza.
Irihose Aliette Cynthia wiga mu wa mwaka wa Gatandatu w’abanza, yagize ati “nashimishijwe cyane n’ukuntu ibiranga imibereho n’amateka y’abanyarwanda bo hambere bibungabunzwe hano muri iyi ngoro [Huye], n’iwacu mu turere twa Rusizi na Nyamasheke hari ibyiza byinshi byatunganywa bigasurwa na benshi nk’uku, bikinjiriza amafaranga menshi igihugu bikanatanga akazi ubushomeri bukagabanuka.’’
Umuyobozi w’iri shuri, Havugimana Valens yunga mu ry’aba bana n’abandi baturage, agasaba ababishinzwe gushaka uko aka gace na ko kakubakwamo ingoro y’amateka hakurikijwe ibihari.
Nk’aho bita kwa Musinga mu mujyi wa Rusizi, mu Kigaga i Shangi aho Rezida wa mbere w’u Rwanda Richard Kandt yatuye, ku bigabiro bya Rwabugili hafi y’ibiro by’aka karere ka Nyamasheke n’ahandi henshi.
Umukozi w’ingoro y’amateka n’imibereho by’abanyarwanda, Ngara Jean Bosco, avuga ko iki cyifuzo gifite ishingiro kandi gitekerezwaho cyane, mu bihe biri imbere n’ibiranga amateka biri muri utu turere bikazabyazwa umusaruro.



