Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FECOFA ryatangaje ko ikipe y’igihugu ya RDC yahinduye gahunda y’urugendo rwo kwitegura Igikombe cy’Isi cya 2026 kubera ingamba zafashwe zijyanye n’icyorezo cya Ebola.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama yabaye hagati ya FECOFA na FIFA, ubuyobozi bw’umupira muri RDC bwemeje ko ikipe y’igihugu yagombaga kubanza kunyura i Kinshasa mbere yo gukomereza imyitozo mu Bubiligi no kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko icyo cyiciro cya Kinshasa kikaba cyavanyweho.
FECOFA yavuze ko iki cyemezo cyafashwe kugira ngo hubahirizwe amabwiriza mashya yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Ebola.
Iri shyirahamwe kandi ryahumurije FIFA rivuga ko abakinnyi benshi b’ikipe y’igihugu ndetse n’abagize itsinda rya tekinike baba kandi bakorera ku mugabane w’u Burayi, bityo ko nta mpungenge zikomeye ziri ku bijyanye no kuba bakwandura iki cyorezo.
Byongeye kandi, bamwe mu bagize itsinda rya tekinike bamaze kuva muri RDC berekeza mu Bubiligi aho bazamara nibura iminsi 21 mbere yo gukomeza muri Amerika, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho.
FECOFA na FIFA byavuze ko bishimira uburyo ikipe y’igihugu ya RDC yubahirije ingamba zose zisabwa, ndetse bikomeza gushyigikira imyiteguro yayo mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu gusoza, Perezida wa FECOFA yanagarutse ku kibazo cy’abafana ba RDC bamaze kugura amatike yo kuzareba imikino y’Igikombe cy’Isi ariko bakaba bafite impungenge zo kubona visa zo kujya muri Amerika kubera izo ngamba nshya. FIFA yavuze ko iri gusuzuma uburyo hashobora kubaho ubufasha cyangwa gusubizwa amafaranga kuri bamwe muri bo.


