U Burusiya bugiye gusenya umurwa mukuru wa Ukraine

U Burusiya bwatangaje ko bugiye kugaba ibitero bukomeje kwita “ibitero byateguwe kandi bikurikirana” ku bikorwa bya gisirikare n’inganda zikora intwaro muri Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, bunasaba abanyamahanga bose kuhava byihuse. Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ku wa 25 Gicurasi 2026, ivuga ko ibyo bitero ari igisubizo ku gitero cya drones Ukraine yagabye […]

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari ya Loni

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), kuri uyu munsi bahawe imidari y’ishimwe ya Loni mu muhango wabereye mu kigo cya Loni kiri i Malakal, muri Leta ya Upper Nile, mu rwego rwo kubashimira ubwitange, ubunyamwuga n’umusanzu wabo mu guteza imbere amahoro no kurinda abasivili. Abasirikare bahawe […]

M23 yashenye D-4 yarindaga ikirere cya RDC

Umutwe wa AFC/M23 wagabye igitero gikomeye ku kibuga cy’indege cya Kisangani, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho amakuru BWIZA yabonye avuga ko cyibasiye ibikorwa bya gisirikare byakoreshwaga mu kugaba ibitero bya drone ku bice bitandukanye biri mu maboko ya AFC/M23. Iki gitero kandi cyashenye intwaro yo mu bwoko bwa D-4 yarindaga ikirere […]

FDLR yishe abasivile 10 muri Masisi na Walikale, yiba ingurube

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko abantu 10 biciwe mu bitero byagabwe n’abarwanyi b’imitwe ya FDLR na Wazalendo mu bice byo muri teritwari za Masisi na Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. AFC/M23 mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo bitero byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru […]

Minisitiri w’Ingabo wa RDC ategerejwe i Bujumbura

Nyuma y’ijoro rye rya mbere mu Mujyi wa Uvira, nubwo mu nkengero zaho muri Kivu y’Amajyepfo havugwa imirwano ya hato na hato, Visi Minisitiri w’intebe, akaba na Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, arerekeza i Bujumbura, umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Repubulika y’u Burundi, aho biteganyijwe ko agomba kugirana ibiganiro na […]

RDC yahinduye gahunda y’ikipe y’igihugu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FECOFA ryatangaje ko ikipe y’igihugu ya RDC yahinduye gahunda y’urugendo rwo kwitegura Igikombe cy’Isi cya 2026 kubera ingamba zafashwe zijyanye n’icyorezo cya Ebola. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama yabaye hagati ya FECOFA na FIFA, ubuyobozi bw’umupira muri RDC bwemeje ko ikipe y’igihugu yagombaga kubanza kunyura […]

RGB yasheshe ubuyobozi bw’itorero Inkurunziza

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi bw’Itorero Église Inkuru-Nziza au Rwanda (EIR), nyuma y’ibibazo bimaze igihe bivugwa birimo kutubahiriza amategeko, icyenewabo ndetse n’imiyoborere idaha abanyamuryango uruhare mu byemezo. Iki cyemezo gikubiye mu ibaruwa yo ku wa 21 Gicurasi 2026 yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Doris Uwicyeza Picard. Muri iyo baruwa, […]

Senegal: Perezida w’inteko yeguye nyuma yo kwirukanwa kwa minisitiri w’intebe

Ku Cyumweru, itariki ya 24 Gicurasi, politiki ya Senegal yongeye guhungabana, ubwo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Malick Ndiaye yeguraga nyuma y’iminsi itageze kuri ibiri neza minisitiri w’intebe yirukanwe ku mirimo ye. Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Ndiaye yatangaje ko avuye ku mwanya we. Uyu ushyigikiye Minisitiri w’Intebe wirukanwe, Ousmane Sonko yanditse ati: “Nyuma yo […]

Lt Col. Kabera yifatanyije na Nu-Vision High School mu kwibuka abazize jenoside

Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, uyu munsi yifatanyije n’abanyeshuri n’abarimu barenga 1200 bo muri Nu-Vision High School mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri, Lt Col Kabera yasobanuye ibyiciro Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwemo ikanashyirwa mu bikorwa, anagaragaza uruhare Ingabo za RPA zagize mu guhagarika […]

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yakiriye abaganga b’Abanyarwanda bagiye kwihugura

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yasangiye ifunguro n’abaganga bagera ku 128 baturutse mu Rwanda bakurikirana amahugurwa yihariye muri Ethiopia, hamwe na bagenzi babo barenga 400 baturutse muri Afurika. Ibiro bya minisitiri w’intebe, bibinyujije kuri X byatangaje ko aba bari mu muryango ugenda waguka w’abaganga bo muri Afurika bitangiye […]

Ikibuga cy’indege cya Kisangani cyongeye kuraswaho na drone 

Ikibuga cy’indege cya Bangoka giherereye mu mujyi wa Kisangani ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Tshopo, ku Cyumweru tariki ya 24 cyagabweho ibitero bya drone. Mu ma saa 18:00 ni bwo iki kibuga cyagabweho ibitero. Abanyamakuru n’ibitangazamakuru byegereye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivuga ko drone ebyiri zahanuriwe kuri iki kibuga mbere y’uko zihamya […]