Umutwe wa AFC/M23 wagabye igitero gikomeye ku kibuga cy’indege cya Kisangani, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho amakuru BWIZA yabonye avuga ko cyibasiye ibikorwa bya gisirikare byakoreshwaga mu kugaba ibitero bya drone ku bice bitandukanye biri mu maboko ya AFC/M23.
Iki gitero kandi cyashenye intwaro yo mu bwoko bwa D-4 yarindaga ikirere cya RDC yari iri kuri kiriya kibuga.
Amafoto BWIZA yabonye agaragaza iyo ntwaro yangiritse bikomeye nyuma y’icyo gitero.
Iki gitero kibaye nyuma y’igihe kinini ihuriro ry’ingabo rirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo rikoresha ikibuga cya Kisangani nk’icyicaro gikuru cy’ibikorwa byo mu kirere, cyane cyane ibitero bya drone n’indege z’intambara byibasiraga ibice bituwe cyangwa bigenzurwa na AFC/M23.
Mu mezi ashize, ibitero byinshi bya drone byaturukaga i Kisangani byagiye bivugwaho kwibasira uduce twa Minembwe, Masisi, Rubaya, Rumangabo ndetse n’ahandi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Hari amakuru yavugaga ko bamwe mu bakozi ba gisirikare b’inzobere mu gukoresha drone n’ibikoresho byo kuyobora ibitero byo mu kirere bari bamaze igihe bakorera muri icyo kibuga, bifashishije ubufasha bw’ingabo n’abajyanama ba gisirikare baturutse mu bihugu bifatanya na FARDC.
AFC/M23 imaze igihe ishinja ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo gukoresha drone mu bitero bivugwamo no kugwa kw’abasivile, cyane cyane mu bice byegereye imirongo y’urugamba.
Kisangani ifatwa nk’ahantu h’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare kubera ikibuga cyayo cy’indege gifasha mu gutwara ibikoresho bya gisirikare, ingabo ndetse no kuyobora ibikorwa byo mu kirere mu burasirazuba bwa Congo.
Ibikorwa bya drone muri ako gace byari bimaze gufata intera kuva intambara hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo yongeye gukaza umurego, aho impande zombi zikomeje gushaka kwigarurira ibice bifite akamaro ka gisirikare n’ubukungu.


