Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, uyu munsi yifatanyije n’abanyeshuri n’abarimu barenga 1200 bo muri Nu-Vision High School mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri, Lt Col Kabera yasobanuye ibyiciro Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwemo ikanashyirwa mu bikorwa, anagaragaza uruhare Ingabo za RPA zagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe amahanga yananiwe gutabara.

Yasabye urubyiruko gukomeza kubungabunga amateka y’u Rwanda no kurwanya byimazeyo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Yanabashishikarije kurinda ibyo igihugu kimaze kugeraho no kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza bubaka ubumwe, ukuri no kuzuza inshingano.

Yakomeje asaba urubyiruko kuba abavugizi b’ukuri binyuze mu gusangiza abandi amakuru nyayo kandi meza ku mateka y’u Rwanda. Yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rwihariye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu burezi, guhanga udushya no gukora ubukangurambaga, ashimangira ko kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri Munyarwanda.


